skol
fortebet

Dimitri Payet yatewe icupa ry’amazi mu mutwe umukino urasubikwa

Yanditswe: Monday 22, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Shampiyona ya LIGUE 1 yongeye kugaragaramo akajagari ubwo Dimitri Payet yakubitwaga icupa ryuzuye amazi ku mutwe birangira umukino ikipe ye ya Marseille yakinaga na Lyon usubitswe.
Payet w’imyaka 34, yagiye gutera koloneri ya Marseille ku munota wa 4 hanyuma umwe mu bafana amutera icupa ry’amazi ku mutwe aramukomeretsa birangira umukino usubitswe.
Payet yateye intambwe ebyiri mbere yo kwikubita hasi, yikanda umutwe.
Abakinnyi ba Marseille bihutiye kurengera mugenzi wabo mu gihe aba Lyon (...)

Sponsored Ad

Shampiyona ya LIGUE 1 yongeye kugaragaramo akajagari ubwo Dimitri Payet yakubitwaga icupa ryuzuye amazi ku mutwe birangira umukino ikipe ye ya Marseille yakinaga na Lyon usubitswe.

Payet w’imyaka 34, yagiye gutera koloneri ya Marseille ku munota wa 4 hanyuma umwe mu bafana amutera icupa ry’amazi ku mutwe aramukomeretsa birangira umukino usubitswe.

Payet yateye intambwe ebyiri mbere yo kwikubita hasi, yikanda umutwe.

Abakinnyi ba Marseille bihutiye kurengera mugenzi wabo mu gihe aba Lyon basabye abafana babo guhagarika urugomo.

Umusifuzi Ruddy Buquet yahagaritse umukino arangije asubiza amakipe yombi mu rwambariro ariko umutoza wa Marseille, Jorge Sampaoli, yashwanye cyane n’abasifuzi.

Payet yagumye hasi iminota ine, abaganga bari kumwitaho nyuma yo guterwa iryo cupa ry’amazi.

Abakinnyi ba Lyon a bakoze urukuta rukingira Payet kugira ngo abafana batongera kumutera andi macupa.

Igishimishije,nuko uyu musore w’umuhanga mu kurema ibitego yahagurutse ndetse ntiyashyirwaho igipfuko.

Yashoboye kuva mu kibuga gahoro gahoro, afatiye igifuka cya barafu ku mutwe we kugira ngo agerageze kugabanya kubyimba.

Umukino watangiye saa moya na 45 z’ijoro ku isaha y’Ubwongereza, wahagaritswe isaha n’igice mbere yuko Lyon ishyira kuri Twitter amashusho y’abakinnyi bayo bari kwishyushya.

Nyuma y’amasaha abiri bibaye, bongeye kujya ku mbuga nkoranyambaga batangaza ko umukino wasubitswe.

Ibintu by’urugomo rw’abafana ku kibuga bimaze gufata intera nini cyane mu mupira w’amaguru w’ubufaransa kuva abafana bagaruka kuri stade ndetse ikipe ya Marseille niyo yibasirwa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa