skol
fortebet

Disi ufasha Magare yishimiye urwego amaze kugeraho

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2017

Sponsored Ad

Disi Dieudonne wabaye umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku maguru aho yitabiriye imikino Olimpike yabereye mu Bugereki mu mwaka wa 2004 aratangaza ko yishimiye urwego Muhitira Felicien uzwi nka Magare amaze kugeraho, cyane ko ariwe umaze iminsi amufasha kubona amarushanwa atandukanye kandi akayitwaramo neza. Uyu Disi Dieudonne niwe wafashije magare kubona amarushanwa 2 aheruka gutsinda ariyo Marathonde Marvejols-Mende ryo mu Bufaransa ndetse n’iriheruka kubera muri Congo Brazzaville yombi (...)

Sponsored Ad

Disi Dieudonne wabaye umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku maguru aho yitabiriye imikino Olimpike yabereye mu Bugereki mu mwaka wa 2004 aratangaza ko yishimiye urwego Muhitira Felicien uzwi nka Magare amaze kugeraho, cyane ko ariwe umaze iminsi amufasha kubona amarushanwa atandukanye kandi akayitwaramo neza.

Uyu Disi Dieudonne niwe wafashije magare kubona amarushanwa 2 aheruka gutsinda ariyo Marathonde Marvejols-Mende ryo mu Bufaransa ndetse n’iriheruka kubera muri Congo Brazzaville yombi kukaba kwari ugusiganwa igice cya Marathon.

Muhitira Felicien

Mu kiganiro Disi Dieudonne yagiranye ni Umuryango ku munsi w’ejo Taliki ya 19 Kanama yadutangarije ko afite ibyishimo byinshi kuba umukinnyi yagiriye inama kenshi ndetse akamufasha kubona amarushanwa ari kubyitwaramo neza.

Yagize ati “ Nibyo ninjye wamufashije kubona ayo marushanwa kandi nashimishijwe ni urwego ariho.Ndakomeza kumufasha kugira ngo arusheho kumera neza no gutera imbere.Ndabizi ko hari aho ataragera ndifuza kumufasha we n’abandi banyarwanda kugira ngo Athletisme ibafashe kugira ubuzima bwiza.Icyo twifuza ni uko bakwiha intego zo kurushaho gutera imbere bityo bikazafasha u Rwanda kwegukana imidali mu mikino Olimpike iri imbere ndetse no muri shampiyona y’isi.”

Disi Dieudonne udahwema gukora icyo ari cyo cyose cyatuma imikino ngororamubiri itera imbere ,ni umwe mu bakinnyi bahesheje u Rwanda ishema ariko utaregerewe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda kuko ibyo akomeje gukorera abakinnyi b’Abanyarwanda abikora ku giti cye nta bufasha bwa Federasiyo.

Mu kiganiro twagiranye yavuze ko bimwe mu bituma Athletisme idatera imbere harimo kubura amarushanwa y’imbere mu gihugu kudategura abakinnyi bazitabira amarushanwa hakiri kare,kudategura abakinnyi bakiri bato n’ibindi.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye Disi Dieudonne yavuze ko agiye kugerageza gukora ibishoboka byose agafasha fédération n’amakipe gutegura abakinnyi ndetse ashimangira ko nihaboneka ubufatanye nta kabuza umukino wa Athletisme uzatera imbere ndetse u Rwanda rukazatera imbere mu marushanwa mpuzamahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa