Umukinnyi Djabel MANISHIMWE ari mu nzira yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’intizanyo y’umwaka umwe.
Djabel wagombaga kwerekeza muri Al Shabab yo muri Arabie Saoudite ariko ntibyakunze kubera umubare muke w’imikino yakinnye mu mwaka ushize w’imikino.
Iyi kipe yamusabye gushaka ikipe abona umwanya uhagije wo gukina, akaba yahisemo kwerekeza muri Kiyovu Sports nk’intizanyo y’umwaka umwe
Bigenze neza uyu musore ufasha ba rutahizamu yatangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu.
Bikunze kandi,uyu musore wari Kapiteni wa APR FC, akaba yakwerekeza muri Saudi Arabia mu gihe kiri imbere.
Byavugwag ko Djabel arasubira muri APR FC ariko kubera ko agomba gushaka umwanya wo gukina yahisemo Kiyovu Sports.
Muri Al Shabab yari yahawe amasezerano y’imyaka 2 aho yagombaga guhabwa ibihumbi 135 by’amadolari ndetse n’umushahara w’ibihumbi 7,500 ku kwezi.
Agahimbazamusyi ku gitego n’ibihumbi 2 by’amadolari,mu gihe amafaranga y’urugendo no kwivuza buri hamwe yagombaga guhabwa ibihumbi 3 by’idolari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *