Djabel yatangaje impamvu atigeze yishimira igitego yatsinze Amagaju FC
Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017
Manshimwe Djabel umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko atsinze igitego muri 4 ikipe ye yaraye itsinze Amagaju ntakishimire yatangaje ko impamvu ari uko gutsinda igitego atari ibintu byamutunguye.
Nk’ibimenyerewe ku isi yose iyo umukinnyi atsinze igitego arakishimira(Celebration), kimwe mu bigaragaza ko yishimiye gutsinda igitego. Gusa uyu musore yatunguye abantu ubwo yatsindaga igitego ntakishimire bati ashobora kuba atabanye neza n’umutoza.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Umuryango (...)
Manshimwe Djabel umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko atsinze igitego muri 4 ikipe ye yaraye itsinze Amagaju ntakishimire yatangaje ko impamvu ari uko gutsinda igitego atari ibintu byamutunguye.
Nk’ibimenyerewe ku isi yose iyo umukinnyi atsinze igitego arakishimira(Celebration), kimwe mu bigaragaza ko yishimiye gutsinda igitego. Gusa uyu musore yatunguye abantu ubwo yatsindaga igitego ntakishimire bati ashobora kuba atabanye neza n’umutoza.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Umuryango Djabel yavuze ko impamvu ntayindi ari uko bitamutunguye kandi ko we n’ubwo atakishimiye yashimiye Imana yakimuhaye.
Ati "Impamvu ntakishimiye ni uko gutsinda igitego bitantunguye nabyiyumvagamo, usibye ko ntabifata nk’ibintu bihambaye. Njyewe ntago nakishimiye ariko nashimiye Imana kuko niyo yakimpaye."
Djabel yakuye n’ibihuha byavugaga ko atabanye neza n’umutoza bitewe no kutamukinisha, avuga ko impamvu atakinaga ari uko yari yaravunitse kandi ko umutoza atakwicaza umukinnyi abona hari icyo yafasha ikipe. Nyuma yo kuva mu imvune yari ataragaruka mu bihe bye byiza, ariko uko iminsi igenda iza arimo kugenda agaruka mu bihe bye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *