skol
fortebet

Dore amagambo Cristiano yatangaje agitwara Ballon d’Or, anashotora mukeba FC Barcelona

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2017

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA(FIFA Ballon d’Or 2016), yahise atangaza ko uyu mwaka atazawibagirwa mu buzima bwe, kuko ibyamubayeho ari nk’ibitangaza gusa gusa. Akaba yanashotoye Barcelona, yanihanganishije abo ku ruhande rwayo kuba nta gihembo batwaye.
Mu ijambo rye akimara kwegukana iyi Ballon d’Or, Cristiano yavuze ko uyu mwaka ari umwaka adashobora kwibagirwa kuko ibyamubayeho nawe ubwe adashobora kubisobanura ahubwo ibihembo (...)

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA(FIFA Ballon d’Or 2016), yahise atangaza ko uyu mwaka atazawibagirwa mu buzima bwe, kuko ibyamubayeho ari nk’ibitangaza gusa gusa. Akaba yanashotoye Barcelona, yanihanganishije abo ku ruhande rwayo kuba nta gihembo batwaye.

Mu ijambo rye akimara kwegukana iyi Ballon d’Or, Cristiano yavuze ko uyu mwaka ari umwaka adashobora kwibagirwa kuko ibyamubayeho nawe ubwe adashobora kubisobanura ahubwo ibihembo yatwaye byivugira, yanagarutse kuri mukeba wa Real Madrid ari we FC Barcelona abihanganisha ariko byasaga naho ari kubashotora.

Yagize ati "Uyu musaruro w’uyu mwaka ni agataza ku muntu ku giti cye. Simbyumva, sinzigera nibagirwa uyu mwaka. Ndishimye bitabaho. Ndashimira buri umwe wese, simfite ikindi nongeraho, ibihembo ubwabyo birivugira.”

Yakomeje agira ati ”Ndishimye gusa. Ndihanganisha abantu bo muri Barcelona n’abatari hano, ariko n’ubundi birumvikana.”

Yongeraho ati ”Agatangaza, ntago ari inshuro ya mbere, ariko na none ni inshuro ya mbere bino biba. Mbere na mbere ndashimira abakinnyi dukinana muri Real Madrid n’umutoza wayo. Mwarakoze kubyo mwankoreye. Na none ndashimira umuryango wanjye, abavandimwe banjye, mama wanjye n’abandi mwese ndabashimira 100%.”

“Umwaka wa 2016 wabaye agatangaza kuri njye, nawutangiye nshidikanya gusa nawusoje ibihembo natwaye ubwa byo byivugira.”

Ayo ni amawe mu magamnbo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo kwegukana FIFA Baollon d’Or ya 2016, koko nk’uko abavuga uyu mwaka waramuhiriye cyane kuko yawutwayemo ibikombe byinshi n’ibihembo byinshi nka: UEFA Champions League, Super Cup, EURO2016 ari kumwe na Portugal, igihembo cya France Football na FIFA Ballon d’Or.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa