skol
fortebet

Dore indirimbo zahimbiwe igikombe cyisi kuva mu 1998-2022

Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Igikombe cyisi kiri mu marushanwa y’umupira wa maguru acyerereza abagenzi, ni rimwe mu marushanwa akomeye ndetse ziba ari inzozi zibaye impamo ku mukinnyi w’umupira wa maguru ubashije kwegukana iki gikombe , muriyi nkuru ntabwo tugiye kurondora abakinnyi cyangwa se amakipe yegukanye iki gikombe cya zahabu ,oya, ahubwo mutwemerere turebere hamwe indirimbo zemewe na FIFA (Impuzamashyirahamwe y’umupira wa maguru ku isi) zahimbiwe igikombe cyisi kuva 1998-2022

Sponsored Ad

1. La copa de la Vida (The cup of Life)
Iyi niyo ndirimbo yemewe na Fifa yahimbiwe igikombe cyisi cyabaye mu 1998, cyikaba cyarabereye mu bufaransa , ikaba ari indirimbo yitwa Igikombe cy’Ubuzima yahimbwe n’umuhanzi Ricky Martin.

2. Boom
Niyo ndirimbo y’igikombe cyisi cyabereye muri Koreya yepfo ndetse n’ubuyapani muri 2002. Iyi ndirimbo ikaba ari indirimbo y’umuhanzikazi witwa Anastacia

3. The Time of our lives
Ibihe by’ubuzima bwacu Niyo ndirimbo y’igikombe cyisi cyabereye mu gihugu cy’U budage mu mwaka w’i 2006, iyi ikaba ari indirimbo y’umuhanzikazi Toni Braxton afatanyije n’itsinda rya Divo

4. Waka waka (This Time for Africa)
Ni igihe cy’umugabane wa afurika , Iyi ifatwa nk’ibendera ry’indirimbo zose zahimbiwe igikombe cyisi, usibye kuba ari indirimbo y’umupira wa maguru ni indirimbo yamamaye ndetse n’abadakurikirana cyane iby’umupira barayizi. Waka Waka Niyo ndirimbo y’igikombe cyisi cyabereye muri Afurika yepfo mu mwaka w’i 2010, iyi ikaba ari indirimbo y’umuhanzikazi Shakira afatanyije n’itsinda rya Fleshly Ground

5. We are one (Ole Ola)
Turi umwe iyi niyo ndirimbo y’igikombe cyisi cyabereye ku mugabane wa amerika yepfo mu gihugu cya Brazil mu mwaka w’i 2014, ikaba ari indirimbo y’umuhanzi Pitbull afatanyije na Jennifer Lopez ndetse na Claudia Leitte.

6. Live it Up
Niyo ndirimbo y’igikombe cyisi cyabereye ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’Uburusiya mu mwaka w’i 2018, ikaba ari indirimbo y’umuhanzi Nicky Jam afatanyije na Will Smith ndetse na Era Istrefi.

7. Hayya Hayya (Better Together)
Byiza dufatanyije niko yitwa ugenekereje mu kinyarwanda, iyi niyo ndirimbo yemewe y’igikombe cyisi cyabereye muri Qatar mu mwaka w’i 2022 , ikaba ari indirimbo y’umuhanzi Trinidad Cardona afatanyije na Davido ndetse na Aisha.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa