Dosiye y’abashinjwa uburiganya mu kujyana abana mu ishuri rya Bayern Munich yaregewe ubushinjacyaha
Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abakekwaho uburiganya mu guhindura imyaka y’abana ngo bemererwe kwiga no gukina muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda.
Ikibazo cy’abana batemerewe kwinjira muri Academy ya Bayern Munich cyatangiye gututumba nyuma y’uko hatangajwe abana bagombaga kujya kwiga ruhago muri iri shuri.
Ku ikubitiro hatoranyijwe abana 43 n’abandi barindwi bari ku rutonde rw’umugereka bashobora gusimbura uwagize ikibazo.
Abana batoranyijwe ni abafite hagati y’imyaka 12 na 13. Nyuma byaje kugaragara ko hari ababeshye imyaka bakurwa ku rutonde.
RIB ikimara kumenya iki kibazo yatangije iperereza ndetse mu byagaragaye harimo ko hari abana babeshye imyaka yabo babifashijwemo n’abatoza babo.
Kugira ngo imyaka y’aba bana ihindurwe, byagizwemo uruhare n’uwari umutoza wabo afatanyije n’ushinzwe kubika amakuru mu ikoranabuhanga mu Murenge wa Kinyinya.
Iperereza rigikorwa, ryagaragaje ko Iranzi Cedric ari umwe mu bo imyaka yabo yahinduwe. RIB ivuga ko yavutse mu 2009 ariko atanga ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.
Undi ni uwitwa Muberwa Joshua wavutse mu 2007 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.
Abo bantu babiri bahinduye imyirondoro ya Iranzi n’iya Muberwa, babaha ibyangombwa bigaragaza ko bavutse mu 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa hanyuma bemererwe kujya muri iri shuri.
Ibyo kugira ngo bikorwe, uwo mukozi ushinzwe kubika amakuru y’irangamimerere mu Murenge wa Kinyinya, yahawe ibihumbi 35 Frw nka ruswa. Uwo mutoza n’umukozi w’umurenge, batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
Abakekwa uko ari batatu, yaba umutoza, umubyeyi ndetse n’umukozi w’Umurenge wa Kinyinya, bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwakira cyangwa gutanga indonke, guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe n’icyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze irindwi.
Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru, ahamya ko ku wa Mbere, tariki 30 Ukwakira 2023, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abakurikiranyweho ubu buriganya.
Ubwo hatangazwaga abana bajya muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, 20 muri 50 batoranyijwe babeshye imyaka yabo bigizwemo uruhare n’ababyeyi.
Icyo gihe Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Mimosa, yabwiye itangazamakuru ati “Nyuma yo kubahitamo twongeye kureba neza imyaka yabo hakurikijwe amategeko ariko dusanga hari ibyakozwe n’ababyeyi bifuzaga ko abana babo batoranywa."
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yasobanuye ku ikubitiro hatoranyijwe abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko hemezwa ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abari bagize ibibazo bitandukanye baba 50.
Kugira ngo batahure ikibazo cyo kubeshya imyaka, yavuze ko hakozwe igenzura ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA.
IVOMO: IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *