Dreams FC ishobora kurega Rayon Sports ishinja kuyambura akayabo k’ibihumbi 10 by’amadolari
Yanditswe: Tuesday 07, May 2019
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, riherutse kwandikira Rayon Sports riyimenyesha ko ikipe ya Dreams FC yamaze kubandikira ibasaba kubishyuriza ibihumbi 10 by’amadolari bagombaga kuyishyura kuri rutahizamu Micheal Sarpong.
Kuwa 30 Mata 2019,nibwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyimenyesha iby’iyi baruwa ya Dream FC ko yabonye tariki ya 15 Mata binyuze kuri email, iyibutsa ko mu gihe yaba itabashije kubahiriza ibyo yumvikanye n’iyi kipe yo muri Ghana, ishobora kugongwa n’amategeko ya FIFA agenga kugura abakinnyi, ikabuzwa kwitabira isoko ryo kugura mu nshuro eshatu ziri imbere nk’uko biri mu ngingo ya 24, ndetse iyisaba kuba yamaze kuyisubiza bitarenze tariki ya 6 Gicurasi 2019.
Nyuma y’aho iyi taliki irangiye ku munsi w’ejo,ikipe ya Dreams FC yo muri Ghana ishobora gutanga ikirego muri CAF irega Rayon Sports ndetse ngo iki kirego gishobora kugira ingaruka kuri Rayon Sports.
Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,Dreams FC yaciye Rayon Sports ibihumbi 25 by’amadolari kugira ngo irekure Sarpong Micheal,yemera guha uyu rutahizamu ibihumbi 10 hanyuma ibindi 5 ikazabimuha mu mwaka w’imikino utaha mu gihe yari yabwiye iyi kipe ko ibihumbi 10 byayo izabyishyura bidatinze ariko byarangiye icyizere kiraje amasinde.
Rayon Sports ishobora gufatirwa ibihano bitandukanye bikubiye muri iriya ngingo ya 24 yo mu mategeko ya FIFA twababwiye hejuru.Rayon Sports yari yahawe taliki ya 06 Gicurasi uyu mwaka kugira ngo isubize Dreams FC mbere y’uko ifata umwanzuro wo kwitabaza CAF.
Ibitekerezo
Rayon nkunda amakuru ayibamo kbs, niyo mpamvu Radio itavuze ibya rayon mpita nyifunga kuko amakuru n’udushya niho biba byitezwe. gusa ayo makuru biratangaje ukintu aba arikumwe n’intsinzi zitbarika. yewe rayon sports nihatari kabisa. gusa utwo dufaranga niduke bazatwishyure niba koko aribyo atari abasoma contract nabi.
NABO SE KO BAZI GUKUNDA IBIHANO UBWO BAKWISHYUYE iriya kipe bakirinda gufatirwa ibihano koko.reba iramutse isohotse umwaka utaha ukuntu bayba ari ikibazo gikomeye.nibabikemure hakiri kare.