skol
fortebet

’Dutwaye igikombe tudatsinze Rayon Sports byaba ari igihombo’- Niyigena Clément

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, yavuze ko baramutse batwaye Igikombe cya Shampiyona badatsinze Rayon Sports, byaba ari nk’aho ntacyo bakoze muri uyu mwaka w’imikino.

Sponsored Ad

Ibi Niyigena Clement yabivuze nyuma y’imyitozo bakoreye i Shyorongi bitegura umukino uzabahuza na Rayon Sports,kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda.

Uyu yavuze ko nk’abakinnyi bagomba gukora ibishoboka byose bagatsinda uyu mukino.

Ati "Turabizi ko uyu mukino abafana bawuha agaciro nk’abakinnyi tugomba gukora ibishoboka byose tuwutsinde."

Yakomeje avuga ko hari abafana bafata gutsinda Rayon Sports nk’igikombe bityo kutayitsinda byaba ari igihombo muri uyu mwaka w’imikino.

Ati "Turamutse dutwaye igikombe tudatsinze Rayon Sports byaba ari igihombo kubera ko rimwe na rimwe gutsinda Rayon Sports hari abafana babifata nk’igikombe cya bo."

Aya makipe yombi agiye guhura APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 irusha Rayon Sports ya kabiri,amanota 10.

Hashize imikino itanu APR FC itabasha gutsinda Rayon Sports. Mu mikino 4 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo 3 banganya umukino umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa