skol
fortebet

Dynamo BBC yisubiyeho yemera kwambara VISIT Rwanda muri BAL

Yanditswe: Monday 11, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Dynamo BBC y’i Burundi yemeye kwambara Visit Rwanda ku myambararo yayo, bityo ikaba igomba gukomeza imikino ya BAL nyuma yo guterwa mpaga.

Sponsored Ad

Amakuru yaramutse kuri uyu wa mbere avuga ko Dynamo BBC yabyukiye mu myitozo yitegura umukino ifitanye na Petro de Luanda ku wa Kabiri, tariki 12 Werurwe 2024 saa Kumi.

Ku Cyumweru, tariki 10 Werurwe 2024, nibwo iyi kipe yatewe mpaga ku mukino yari ifitanye na FUS Rabat yo muri Maroc kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.

Bivugwa ko iyi kipe yisubiyeho nyuma y’aho umuyobozi wayo agiranye ibiganiro na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste.

Inkuru yo guterwa mpaga kwa Dynamo yaciye igikuba muri rubanda no ku mbunga nkorambaga ndetse no mu bakinnyi nyirizina.

Umunya-Sénégal, Makhtar Gueye ni umwe mu bakinnyi ba Dynamo bataripfanye maze agaragaza agahinda yatewe n’icyemezo cyo guterwa mpaga kubera kuvanga politiki na siporo.

Uyu mukinnyi yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza imbamutima ze.

Yagize ati “Guverinoma y’u Burundi niyo yatubujije kwambara Visit Rwanda (umuterankunga mukuru). Amategeko ya BAL ari ku murongo bagomba kuduhana. Politiki na siporo ntabwo bikwiye kuvangwa.”

Yakomeje avuga ko bishobora kuba ari wo munsi wa mbere yababaye mu buzima.

Ati “Iki cyemezo ntabwo cyari gikwiye gufatirwa ikipe yamaze ibyumweru birindwi yitegura iri rushanwa. Uyu ashobora kuba ari wo munsi wambabaje mu buzima bwanjye.”

Ni ku nshuro ya mbere Dynamo BBC yitabiriye irushanwa rya BAL riri gukinwa kuya kane.

Muri rusange, Guverinoma y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kubuza Dynamo BBC kwambara imyambaro iriho Visit Rwanda kubera umwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byanatumye bufata umwanzuro wo gufunga imipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa