skol

Eden Hazard yatangaje amagambo yashimishije abafana ba Chelsea nyuma yo kuzuza ibitego 101

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard yaraye ayifashije gutsinda ibitego 2-1 ikipe ya Watford, bituma atangaza ko yifuza kuyigumamo igihe kinini akaba umunyabigwi nka Frank Lampard,John Terry na Didier Drogba.

Bimaze iminsi bivugwa ko uyu musore wanze kongera amasezerano kugira ngo azabone uko yigurisha mu ikipe ya Real Madrid ariko yaraye ahumurije abafana ba Chelsea ababwira ko yifuza kuba umunyabigwi muri iyi kipe nka Frank Lampard,John Terry na Didier Drogba nyuma yo gutsinda igitego cya 101 mu ikipe ya Chelsea.

Yagize ati “igitego cya 101 gisobanuye byinshi kuko twatsize umukino wa Watford.Igitego cya 101 gisobanuye byinshi kuko nagitsindiye ikipe ikomeye.Ndatekereza ko njye n’abakinnyi n’abafana bacu twifuza ibitego byinshi.Ndifuza gutsinda ibitego byinshi nkaba umunyabigwi muri Chelsea nka Frank Lampard na Didier Drogba.Intego yanjye ni ugutsinda ibitego tukabona intsinzi niyo mpamvu uyu munsi nabigezeho.”

Hazard yatsinze igitego cya mbere muri Chelsea kuwa 25 Kanama 2012 mu mukino batsinzemo Newcastle ibitego 2-0,ntiyahagarara none kuri ubu amaze kugera ku bitego 101.

Chelsea yaraye ihaye Noheli abafana bayo kuko yatsinze Watford mu mukino wari ugoranye ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Eden Hazard.

Hazard yatangaje mu minsi ishize ko akunda ikipe ya Real Madrid ndetse yifuza kuzayikinira bibabaza benshi mu bafana bayo bakunda uyu Mubiligi ufite ubuhanga budasanzwe ariko yaraye abamaze impungenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa