skol

Eden Hazard yatangaje impamvu yifuza kujya muri shampiyona ya La Liga

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Umukinnyi wa Chelsea FC,Eden Hazard yatangaje ko yifuza kwerekeza muri Shampiyona ya Espagne,La Liga kubera ko yifuza gutwara igihembo cya Ballon d’Or.

Hazard yavuze ko kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid byamwongerera amahirwe yo kwegukana iki gihembo buri mukinnyi wese wo ku isi aba yifuza cyane.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba kwerekeza muri Real Madrid byamwongerera amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or,Hazard yabyemeye atazuyaje ariko yemeza ko atari mu kwezi kwa mbere.

Hazard yavuze ko yifuza kuzakina muri La Liga

Hazard afite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2020 ndetse irifuza kumwongerera amasezerano ikamukura ku bihumbi 200 ku cyumweru akagera ku bihumbi 300.

Cristiano Ronaldo na Messi bamaze gutwara Ballon d’or inshuro 9 kandi bazitwaye bari muri La Liga gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa