skol
fortebet

Eden Terzić yasezeye muri Borussia Dortmund nyuma yo kuyigeza ku mukino wa nyuma wa Champions League

Yanditswe: Thursday 13, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Edin Terzić wafashije Borussia Dortmund kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League igatsindwa ibitego 2-0,yasezeye kuri iyi kipe yari amazemo imyaka 10.

Sponsored Ad

Terzic yavuze ko yifuza ko Dortmund yatangira “ibihe bishya” n’umutoza mushya ariko nta jambo ryigeze rivugwa ku musimbura we mu gihe amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru byo mu Budage avuga ko umwungiriza we Nuri Sahin ashobora kumusimbura.

Terzic yagize ati:"Nyuma y’umukino wa nyuma i Wembley, nasabye kubonana n’ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe, kubera ko nyuma y’imyaka 10 muri BVB - harimo itanu nk’umutoza wungirije n’ibiri n’igice nk’umutoza mukuru - Ndumva ibihe bishya by’iyi kipe bikwiye gutangira hamwe n’umutoza mushya. ”

Mu mikino 128 Edin yayitoje, yatsinzemo 75 anganya 24 atsindwa 29.

Mbere yo gukina umukino wa nyuma wa Champions League, Matts Hummels yatanze ikiganiro anenga imitoreze ya Terzić ibitaranyuze uyu mutoza.

Mu minsi ishize byatangajwe ko Hummels yaguma i Signal Iduna Park ari uko Terzić agiye.

Terzic yegukanye igikombe cy’igihugu ari umutoza w’agateganyo mu 2021 maze agirwa umutoza mukuru muri Gicurasi 2022. Ikipe yabaye iya kabiri kuri Bayern Munich mu 2023 muri Bundesliga,ibura igikombe ku kinyuranyo cy’ibitego nyuma yo kunganya ku mukino w’umunsi wa nyuma.

Uyu mwaka Dortmund yabaye iya gatanu muri Bundesliga,umwanya mubi cyane igize mu myaka icyenda ishize, kandi yasezerewe mu gikombe cy’Ubudage muri 1/16 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa