skol
fortebet

Edinson Cavani yahishuye agahinda yatewe na Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Edinson Cavani yatangaje ko atari kuguma muri Manchester United iyo amenya ko Cristiano Ronaldo azagaruka muri iyi kipe.
Cavani yanze kwerekeza muri Boca Juniors mu mpeshyi ishize kugira ngo amarane umwaka wa kabiri kuri Old Trafford, ariko yatunguwe no kubona United yongeye kugarura Ronaldo avuye muri Juventus ku munsi wa nyuma w’isoko.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yafashwe nka rutahizamu wa mbere wa United yicaza Cavani - ndetse ahabwa No 7 yari ifitwe n’uyu munya Uruguay (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Edinson Cavani yatangaje ko atari kuguma muri Manchester United iyo amenya ko Cristiano Ronaldo azagaruka muri iyi kipe.

Cavani yanze kwerekeza muri Boca Juniors mu mpeshyi ishize kugira ngo amarane umwaka wa kabiri kuri Old Trafford, ariko yatunguwe no kubona United yongeye kugarura Ronaldo avuye muri Juventus ku munsi wa nyuma w’isoko.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yafashwe nka rutahizamu wa mbere wa United yicaza Cavani - ndetse ahabwa No 7 yari ifitwe n’uyu munya Uruguay

Kugeza ubu kandi,Ronaldo niwe mukinnyi umaze gutsindira United ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino hamwe n’ibitego 24.

Ku rundi ruhande, Cavani yagize ikibazo cyo kubura umwanya aho yatangiye mu kibuga imikino irindwi gusa,atsinda ibitego bibiri.

Ku wa mbere, uyu mugabo w’imyaka 35 wagize imvune nyinshi muri uyu mwaka w’imikino yagarutse ku kibuga Old Trafford ku mukino wa nyuma wo gusezera kuri United bakinnye na Brentford.

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Paris Saint-German yemeje ko yari kwanga kuguma muri United iyo amenya ibyo kugaruka kwa Ronaldo kuko yashoboraga kubona uko umwaka w’imikino uzagenda.

Cavani aganira na ESPN Brazil, yagize ati: ’Icyo gihe bikimara, natekereje ko ari byiza ko Manchester yasinyisha Cristiano.

’Kubera kumenya bike ku isi y’umupira w’amaguru uyu munsi, ikintu cya mbere nakoze ni uguhamagara umuvandimwe wanjye ndavuga nti: "Fernando, iyaba ibi byarabaye icyumweru gishize,nari kugusaba gushaka indi kipe".

Byari bijyanye no gusobanukirwa uko ibintu bimeze. Muri iki gihe hari ibintu byinshi biri mu mupira w’amaguru bitandukanye n’uko byari bimeze n’abandi batoza, uko byari bimeze mbere, mu myaka yashize."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa