Elon Musk yasabwe kujyana Maguire kuri Mars nyuma yo kuvuga ko agura Manchester United
Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Elon Musk yanditse ku rubuga rwa Twitter ko aragura ikipe y’umupira w’amaguru ya Manchester United, nubwo uyu muherwe wa mbere ku isi atari akomeje.
Yavuze ko byari urwenya ubwo yabazwaga gusa avuga ko iyi kipe iri muzo yakundaga akiri umwana.
Uyu mugabo warezwe kubera guhagarika icyifuzo cyo cye cyo kugura Twitter,yavuze ko agiye kugura iyi kipe hanyuma abafana bayo bamugezaho ibyifuzo bitandukanye barimo umwe wamusabye kujyana myugariro Maguire ku (...)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Elon Musk yanditse ku rubuga rwa Twitter ko aragura ikipe y’umupira w’amaguru ya Manchester United, nubwo uyu muherwe wa mbere ku isi atari akomeje.
Yavuze ko byari urwenya ubwo yabazwaga gusa avuga ko iyi kipe iri muzo yakundaga akiri umwana.
Uyu mugabo warezwe kubera guhagarika icyifuzo cyo cye cyo kugura Twitter,yavuze ko agiye kugura iyi kipe hanyuma abafana bayo bamugezaho ibyifuzo bitandukanye barimo umwe wamusabye kujyana myugariro Maguire ku mubumbe wa Mars.
Uyu muyobozi wa Tesla na SpaceX w’imyaka 51,ufite akamenyero ko gushyira ku mbuga nkoranyambaga amagambo y’ubushotoranyi , yagize ati: "Kandi, ndagura Manchester United muhawe ikaze", mu gusubiza tweet yari yanditse mbere yo gushyigikira amashyaka abiri akomeye ya Amerika.
Ikipe ya Manchester United,ikomeye mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, kuri ubu iyobowe n’abana batandatu b’uwari umuherwe w’umunyamerika witwaga Malcolm Glazer, wayigizemo imigabane myinshi kuva mu 2005.
Imigabane y’iyi kipe yanditse ku isoko ry’imigabane rya New York yaramanutse cyane guhera umwaka ushize, ubu agaciro kayo kangana na miliyari 2.1 z’amadolari.
Umuryango wa Glazer ufite n’ikipe ya Tampa Bay Buccaneers ya NFL iba muri Florida.
Bamwe mu bafana ba United basamiye hejuru iyi nkuru batera urwenya rwinshi kugeza aho umwe yasabye Musk gufata myugariro Maguire uri hasi muri iyi kipe akamujyana kuri Mars.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *