skol

Emery Unai yahaye ubutumwa bukomeye Ozil wishwe n’intebe y’abasimbura

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Umutoza wa Arsenal Unai Emery yatangaje ko nta gitutu afite cyo kubanza hanze Mesut Ozil kuko adakinisha umukinnyi kubera amafaranga ahembwa ahubwo akinisha umukinnyi kubera ubuhanga afite.

Unai yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko yiteguye gukomeza kwicaza ku ntebe y’abasimbura Mesut Ozil igihe cyose azaba atazamuye urwego rwe ngo akine ibyo amusaba.

Yagize ati “Ntabwo ariwe wenyine.Kuri njye umushahara w’umukinnyi ntacyo uvuze.Ndashaka guha abakinnyi bose amahirwe angana yo gukina ndetse no kumuganiriza uko bikwiriye.Hari imikino tuba dukeneye gukina mu buryo bwihariye ndetse dukeneye n’abakinnyi bashoboye gukina muri ubwo buryo.Ikintu njye ndeba ni ubushake mu myitozo ndetse no kwitanga mu mukino.”

Unai Emery yavuze ko Arsenal igikeneye Ozil kimwe n’abandi bakinnyi beza ifite ariko akwiriye kongera imbaraga kugira ngo abashe gukina mu buryo yifuza.

Ozil amaze igihe adakina ndetse ku wa Gatatu w’iki cyumweru ntiyabonetse mu bakinnyi 18 bakinnye ku mukino wa Carabao Cup na Tottenham ikabatsinda ibitego 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa