skol
fortebet

Enzo Zidane yiyamye abashaka kumugereranya na Se

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore Enzo Zidane w’imyaka 22 uherutse kuva mu ikipe ya Real Madrid itozwa na se Zinedine Zidane akerekeza mu ikipe ya Deportivo Alaves aho yasinye imyaka 3, yamaganye abantu bashaka ku mugereranya na se mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Uyu mwana w’imfura mu bana bane ba Zidane yashimangiye ko bidakwiye kugereranya umwana na se cyane ko we nubwo akina ku mwanya umwe nawe ataragera ku rwego rwe.
Yagize ati “Yego nkina ku mwanya umwe n’uwo yakinagaho gusa mfite imikinire nihariye kandi (...)

Sponsored Ad

Umusore Enzo Zidane w’imyaka 22 uherutse kuva mu ikipe ya Real Madrid itozwa na se Zinedine Zidane akerekeza mu ikipe ya Deportivo Alaves aho yasinye imyaka 3, yamaganye abantu bashaka ku mugereranya na se mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Uyu mwana w’imfura mu bana bane ba Zidane yashimangiye ko bidakwiye kugereranya umwana na se cyane ko we nubwo akina ku mwanya umwe nawe ataragera ku rwego rwe.

Yagize ati “Yego nkina ku mwanya umwe n’uwo yakinagaho gusa mfite imikinire nihariye kandi njye nitwa Enzo.Murekere aho kutugereranya.”

Uyu musore yatangaje ko impamvu yerekeje muri iyi kipe yarangije ku mwanya wa 9 muri La Liga ishize ari uko ikunda kubakira ku bakiri bato kandi ikabaha amahirwe.

Uyu musore yakinnye umukino umwe mu ikipe ya Real Madrid y’abakuru mu mwaka w’imikino ushize ubwo batsindaga ikipe ya Cultural Leonesa mu gikombe cy’umwami.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa