skol
fortebet

Eric Nshimiyimana yerekanye itandukaniro rya Karekezi Olivier, Jimmy Gatete n’abarutahizamu b’iyi minsi mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali avuga ko ikintu ba rutahizamu b’ubu batandukaniyeho n’abakera ari impano, kuko abatoza baratoza ariko ntibarema ngo bahe umukinnyi impano adafite.
Ibi nibyo yatangarije itangazamakuru nyuma yo kumubaza nk’umutoza kandi wanakinnye ruhago igihe kirekire impamvu ba rutahizamu b’iyi cyane cyane abo mu Rwanda barangwa no guhusha ibitego cyane imbere y’izamu bimwe byanabazwe, aho bavugaga ko kera bitapfaga kubaho nko kuri Gatete Jimmy na Karekezi Olivier (...)

Sponsored Ad

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali avuga ko ikintu ba rutahizamu b’ubu batandukaniyeho n’abakera ari impano, kuko abatoza baratoza ariko ntibarema ngo bahe umukinnyi impano adafite.

Ibi nibyo yatangarije itangazamakuru nyuma yo kumubaza nk’umutoza kandi wanakinnye ruhago igihe kirekire impamvu ba rutahizamu b’iyi cyane cyane abo mu Rwanda barangwa no guhusha ibitego cyane imbere y’izamu bimwe byanabazwe, aho bavugaga ko kera bitapfaga kubaho nko kuri Gatete Jimmy na Karekezi Olivier n’abandi.

Eric Nshimiyimana avuga ko aho batandukaniye ari impano, ngo usanga abakinnyi ba kera baratozwaga ariko bifitiye n’impano zabo, bitandukanye n’ubu aho umukinnyi aba yumva ko byose yahibwa n’umutoza kandi umutoza aratoza ntarema cyangwa ngo atange izo mpano.

Yagzie ati "Buriya rero abatoza turatoza ariko impano ntago twayitoza, abo uvuga n’impano yabo bari bafite hakinyongeraho n’uruhare rw’umutoza mu kuyagura nta kindi. Ni ikintu karemano umukinnyi aba yifitemo, ibindi wabimutoza ariko impano ntiwayimutoza. Njyewe nkikina nko mu gihe bagiye gutera koruneri nishyiragamo ko ngiye gutsinda igitego kandi nkagitsinda, ubu bwo umukinnyi arakina yabona asigaranye n’umuzamu akaba ari bwo atangira gutekereza ati burya nanjye natsinda, ikintu kerekeranye na Concentration(gushyira umutima kubyo urimo gukora) nancyo kirabagora"

Eric Nshimiyimana ni umwe mu batoza batoza ubu ariko bakinnye ruhago igihe kirekire mbere y’uko batangira aka kazi kubutoza, aho yakiniye ikipe ya APR FC ndetse akaba ari no bakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri 2004.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa