skol
fortebet

Erik Ten Hag ntakiri umutoza wa Manchetser United yamaze kumusezerera

Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye n’Umuholandi Erik ten Hag wari Umutoza Mukuru wayo kubera umusaruro mubi yagaragaje mu ntagiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ni bwo iyi kipe yatangaje ko yandukanye nawe binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Ati “Erik Ten Hag yavuye ku mirimo ye nk’Umutoza Mukuru w’ikipe y’abagabo ya Manchester United. Turashimira Erik ku byo yakoze byose mugihe yamaranye natwe kandi tumwifurije ibyiza ejo hazaza.”

Ruud van Nistelrooy wari umutoza wungirijwe ni we wahawe kuyobora iyi kipe by’agatengayo mu gihe hagishakishwa umutoza mushya.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Manchester United yatsinzwe na West Ham United ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa cyenda wa shampiyona, uba umukino wa kane iyi kipe itakaje mu icyenda ya shampiyona ibintu yaherukaga mu 1990.

Erik Ten Hag atandukanye na Manchetser united nyuma y’amezi ane yongereye amasezerano y’imyaka ibiri yari kumugeza mu 2026.

Erik Ten Hag asize Manchester United ku mwanya wa 14 n’amanota 11 mu mikino icyenda n’umwenda w’ibitego 3.

Mu myaka ibiri n’igice yari amaze ari umutoza mukuru, Erik yahesheje iyi kipe ibikombe bibiri birimo Carabao Cup mu 2023 na FA Cup mu 2024.

Erik Ten Hag w’imyaka 54 yatoje Man United imikino 128, akaba yaratsinzemo 72, anganya 20 ndetse anatsindwa inshuro 36.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa