Umutoza wa Manchester United,Erik ten Hag,yatangaje ko abakinnyi be batashakaga kwiruka mu mukino uheruka batsinzwemo ibitego 2-0 na Tottenham muri Premier League.
Erik ten Hag yasabye abakinnyi be kwitanga uko bikwiriye,bakareka ubunebwe nkubwo bagize muri uyu mukino uheruka bitwayemo nabi cyane.
Biravugwa ko uyu mutoza yatungaga agatoki ba rutahizamu be,Antony, Alejandro Garnacho na Marcus Rashford batigaragaje kuri uyu mukino wa Spurs.
Icyakora,ikipe yose yitwaye nabi kuko United yose uyiteranyije yakoze ibirometero 110 gusa mu gihe Spurs yakoze 115 yose hamwe.
Ten Hag yagize ati "Ntabwo birukaga,cyangwa birutse mu bihe bibi, batinze - cyane cyane abakinnyi b’imbere. Nicyo bisaba hano niba ushaka gutsinda imikino. Mu minota 35 ya mbere, twabaye beza cyane mu mukino. Twarayoboye rwose. Twari dukwiye gutsinda igitego, ngira ngo bibiri.
’Bo (Spurs) nta hantu na hamwe bari bari, nta kintu. Hanyuma ibyabaye mu mukino nyuma (Abakinnyi ba United) bararangaye, ntibakora akazi neza. Ntabwo mbimenyereye muri iyi kipe.
Nababwiye ko bitemewe [uko bakinnye].Tugomba gukina nk’ikipe,duhuje kandi buri wese ku giti cye akwiriye gufata inshingano.Dukeneye abakinnyi bakora....’
United yugarijwe n’imvune aho Luke Shaw na Mason Mount batari bukine umukino wo kuri uyu wa Gatandatu na Nottingham Forest.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *