skol
fortebet

Erling Haaland yahishuye amakipe aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 17, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Erling haaland yavuze ko Ubwongereza buri mu makipe aha amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi kigiye gutangira muri Qatar.
Ariko uyu musore wa Manchester City yavuze ibindi bihugu bitatu nabyo bizaba bihanganye n’Ubwongereza muri Qatar.
Ubwongereza burarota gutwara igikombe cy’isi bwa mbere kuva 1966.
Gareth Southgate yakusanyije itsinda ry’abakinnyi 26 baturutse muri Premier League ndetse no hanze yayo.
Intare eshatu zizahura na Irani, Amerika na Wales mu itsinda muri Qatar 2022. (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Erling haaland yavuze ko Ubwongereza buri mu makipe aha amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi kigiye gutangira muri Qatar.

Ariko uyu musore wa Manchester City yavuze ibindi bihugu bitatu nabyo bizaba bihanganye n’Ubwongereza muri Qatar.

Ubwongereza burarota gutwara igikombe cy’isi bwa mbere kuva 1966.

Gareth Southgate yakusanyije itsinda ry’abakinnyi 26 baturutse muri Premier League ndetse no hanze yayo.

Intare eshatu zizahura na Irani, Amerika na Wales mu itsinda muri Qatar 2022.

Benshi baraha amahirwe Ubwongereza ko bushobora kugera kure nyuma yo kugera muri 1/2 mu Burusiya mu myaka ine ishize.

Haaland abajijwe ibihugu aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi, yagize ati: “Abahabwa amahirwe? Ntekereza ko abafite amahirwe ari Brazil, Argentine, Ubufaransa ndetse wenda n’Ubwongereza.

Sinshobora kuvuga imwe gusa kuko hari amakipe menshi meza. Yego, abo bane. ”

Man City ya Haaland ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’Ubwongereza barimo John Stones, Kyle Walker, Kalvin Phillips, Phil Foden na Jack Grealish.

Ibitekerezo

  • Ubwongereza buzakegukana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa