Ese Messi araza guha ibyishimo abanya Argentina,cyangwa Mbappe aramukoma mu nkokora?[IBIVUGWA]
Yanditswe: Sunday 18, Dec 2022
Lionel Messi ashobora gutsindira igikombe cy’isi hamwe na Argentine cyangwa Kylian Mbappé arafasha Ubufaransa gutsindira iki gikombe bwikurikiranya?
Argentine irakina n’Ubufaransa ku mukino wa nyuma kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe (17h) zo mu Rwanda no mu Burundi, ku kibuga Lusail Stadium.
Messi, w’imyaka 35, afite umuhigo wo gutsindira umupira wa zahabu (Ballon d’Or) inshuro zirindwi – ni zo za mbere nyinshi ku mukinnyi, iki gihembo kikaba gihabwa uwarushije abandi bakinnyi mu mupira (…)
Lionel Messi ashobora gutsindira igikombe cy’isi hamwe na Argentine cyangwa Kylian Mbappé arafasha Ubufaransa gutsindira iki gikombe bwikurikiranya?
Argentine irakina n’Ubufaransa ku mukino wa nyuma kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe (17h) zo mu Rwanda no mu Burundi, ku kibuga Lusail Stadium.
Messi, w’imyaka 35, afite umuhigo wo gutsindira umupira wa zahabu (Ballon d’Or) inshuro zirindwi – ni zo za mbere nyinshi ku mukinnyi, iki gihembo kikaba gihabwa uwarushije abandi bakinnyi mu mupira w’amaguru ku isi.
Ariko ntaratsindira igikombe cy’isi, igihembo cy’ikipe kiruta ibindi byose mu mupira w’amaguru.
Umunyezamu wa Argentine Emiliano Martinez ati: "Abantu bavuga ko Ubufaransa ari bwo bufite amahirwe menshi yo gutsinda, ariko dufite akarusho ko kugira umukinnyi wa mbere ukomeye w’ibihe byose.
"Buri gihe turabikunda iyo uwo duhatanye ari we uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda kuko ntitwumva ko turenze cyangwa ko turi munsi y’umuntu uwo ari we wese.
"Ariko, nkuko mbivuga buri gihe, dufite umukinnyi wa mbere ukomeye w’ibihe byose. Kandi hamwe n’ubwugarizi bwiza [dufite], dufite amahirwe menshi yo kugera ku ntego yacu".
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Didier Deschamps ni we wari kapiteni w’Ubufaransa ubwo bwatsindiraga igikombe cy’isi cyo mu 1998, nanone, nk’umutoza, abugeza ku gutsindira iki gikombe cy’isi mu Burusiya mu myaka ine ishize.
Yagize ati: "Argentine ndayizi, abantu benshi ku isi, ndetse wenda n’Abafaransa bamwe, bizeye ko Lionel Messi ashobora gutsindira igikombe cy’isi, ariko tugiye gukora igishoboka cyose kugira ngo tugere ku ntego yacu".
Uyu mukino wa nyuma ugiye guhuza abakinnyi ba mbere bamaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa, barimo guhatanira igihembo cy’urukweto rwa zahabu (Golden Boot) gihabwa uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi.
Messi na Mbappé buri umwe muri bo amaze gutsinda ibitego bitanu muri Qatar.
Ni mu gihe Olivier Giroud w’Ubufaransa na Julian Alvarez wa Argentine babari inyuma, buri umwe muri bo akaba amaze gutsinda ibitego bine.
Messi yafashije Argentine kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 2014 muri Brazil (Brésil), nubwo umukinnyi Mario Gotze w’Ubudage yatsinze igitego kimwe cyonyine cyabonetse muri uwo mukino, ubwo Ubudage bwatsindaga Argentine igitego 1-0 mu gihe cy’inyongera.
Argentine iheruka gutsindira igikombe cy’isi mu mwaka wa 1986 ibifashijwemo na kizigenza Diego Maradona.
BBC
Ibitekerezo
#PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE
#DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
#Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!
#TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
+250789502321
Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.
#Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:
– Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
– irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
– yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
– irwanya umuriro wa Malaria
– yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
– irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
– ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
– Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.
Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.