Ese ni ibiki byari byanditse ku gapapuro Muhire Kevin yahawe ku mukino ikipe ya Rayon sports yanganyijemo na APR FC.
Yanditswe: Tuesday 11, Mar 2025

Mu mukino ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, habaye igikorwa cyatumye benshi bibaza byinshi. Kapiteni wa Rayon Sports ariwe Muhire Kevin, yahawe agapapuro maze ahita agasoma bwangu, arangije aragaca, bituma abafana n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru batangira kwibaza ibyarimo cyangwa se ibyari byanditsemo. Uyu mukino wari utegerejwe cyane mu Rwanda warangiye nta kipe ibashije gutsinda, kuko amakipe yombi yanganyije 0-0. Icyakomeje kuvugwa ni ubutumwa bwari kuri ka (...)
Mu mukino ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, habaye igikorwa cyatumye benshi bibaza byinshi. Kapiteni wa Rayon Sports ariwe Muhire Kevin, yahawe agapapuro maze ahita agasoma bwangu, arangije aragaca, bituma abafana n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru batangira kwibaza ibyarimo cyangwa se ibyari byanditsemo.
Uyu mukino wari utegerejwe cyane mu Rwanda warangiye nta kipe ibashije gutsinda, kuko amakipe yombi yanganyije 0-0. Icyakomeje kuvugwa ni ubutumwa bwari kuri ka gapapuro, cyane ko kasomewe mu kibuga imbere y’abantu bose. Nyuma byaje kumenyekana ko ubutumwa bwaturutse ku mutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports ariwe Ayabonga Lebitsa.
Uyu mutoza yaje gutangaza ibyari byanditse kuri ako gapapuro, abinyujije ku rukuta rwe rwa WhatsApp. Yavuze ko yari yabwiye Muhire Kevin gukomeza kubika ingufu ze ndetse agakomeza kuba iruhande rwa Iraguha Hadji, nanone kandi mu gihe APR ariyo ifite umupira agacunga abakinnyi bambaye nimero 19 na 25.
Nubwo nta kipe yabashije gutsinda uyu mukino ariko Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, ni mu gihe APR FC ariyo iyikurikiye n’amanota 41. Iki gikorwa cy’agapapuro cyagaragaje uburyo amakipe aba afite amayeri yihariye ku mikino ya gapingane gakomeye nkiyi.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *