skol
fortebet

Espagne n’Ububirigi ziracakirana mu mukino w’ishiraniro: Dore ikipe ihabwa amahirwe yo kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Friday 10, Jul 2026

Espagne n'Ububirigi ziracakirana mu mukino w'ishiraniro: Dore ikipe ihabwa amahirwe yo kugera muri 1/2 cy'Igikombe cy'Isi

Sponsored Ad

skol

Amakipe y’ibihugu bya Espagne n’Ububirigi arahura kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, aho ikipe iratsinda ihita ibona itike ya 1/2 cy’irangiza.

Espagne, itozwa na Luis de la Fuente, yakomeje kwitwara neza kuva hatangira imikino yo gukuranwamo. Mu mukino wa 1/8 cy’irangiza yasezereye Portugal ya Cristiano Ronaldo iyitsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Mikel Merino mu minota ya nyuma y’umukino.

Ku ruhande rw’Ububirigi, bwinjiye muri iki cyiciro ifite icyizere nyuma yo kunyagira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-1. Charles De Ketelaere ni we wabaye intwari muri uwo mukino atsinda ibitego bibiri.

Abakinnyi Espagne ishobora kubanza mu kibuga

Biteganyijwe ko Luis de la Fuente atazahindura ikipe yamuhesheje intsinzi kuri Portugal.

Umunyezamu Unai Simon arateganyijwe gukomeza kubanza mu izamu, imbere ye hagakinamo Pedro Porro, Pau Cubarsi, Aymeric Laporte na Marc Cucurella. Aba myugariro bafashije Espagne gukora amateka yo kumara imikino itanu yikurikiranya mu Gikombe cy’Isi idatsindwa igitego na kimwe.

Mu kibuga hagati, Rodri na Pedri baritezweho kongera kuyobora umukino, mu gihe Lamine Yamal na Alex Baena bazafasha Dani Olmo ushyigikira rutahizamu Mikel Oyarzabal.

Nico Williams aracyafite ikibazo cy’imvune ku itako, bityo ashobora kongera gutangirira ku ntebe y’abasimbura. Mikel Merino, watsinze igitego cyahesheje Espagne intsinzi kuri Portugal, na we ashobora kongera gukoreshwa avuye ku ntebe y’abasimbura.

Ububirigi bushobora gukora impinduka nke

Umutoza Rudi Garcia afite impungenge ku mukinnyi Leandro Trossard wagize ikibazo cy’imvune y’imitsi mu mukino bahuyemo na Amerika. Naramuka atarakize neza, ashobora gusimburwa.

Hagati aho, Amadou Onana yamaze gusezererwa burundu muri iri rushanwa kubera imvune y’ivi.

Thibaut Courtois aritezwe gukomeza kubanza mu izamu, inyuma ye hagakinamo Timothy Castagne, Brandon Mechele, Arthur Theate na Maxim De Cuyper.

Hans Vanaken ni we ushobora gusimbura Onana hagati mu kibuga, aho azafatanya na Youri Tielemans na Nicolas Raskin.

Imbere, Charles De Ketelaere arateganyijwe kuyobora ubusatirizi, afashijwe na Dodi Lukebakio ku ruhande rw’iburyo na Jeremy Doku ku ruhande rw’ibumoso niba Trossard atabasha gukina.

Kevin De Bruyne ashobora kongera gutangirira ku ntebe y’abasimbura, kimwe na Romelu Lukaku, ushobora kwifashishwa mu gice cya kabiri igihe byaba bibaye ngombwa.

Espagne ihabwa amahirwe make yo kugera muri 1/2

Nubwo Belgique yagaragaje imbaraga zikomeye isezerera Amerika, Espagne ikomeje kwerekana ubudahangarwa no kugenzura neza imikino yayo, cyane cyane hagati mu kibuga.

Abasesenguzi bemeza ko uyu mukino uzaba ukomeye kandi urimo guhangana gukomeye, ariko Espagne ifite amahirwe make yo kuwutsinda ikerekeza muri 1/2 cy’irangiza.

Ibiteganywa: Espagne 2-1 Ububirigi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa