skol
Kigali

Espagne n’Ubutaliyani bamaze gukatisha itike ya ½ cy’irangiza cya EURO 2020

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2021

Amakipe 2 ya mbere yageze muri ½ cy’irangiza mu mikino ya Euro 2020 n’Ubutaliyani bwasezereye Ububiligi ku bitego 2-1 mu gihe Espagne yasezereye Ubusuwisi kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko banganyije igitego 1-1.

Ububiligi bufite abakinnyi bakomeye ndetse busigaye buhabwa amahirwe mu irushanwa ryose bugiyemo bwongeye gusezererwa mu buryo bugayitse mu mikino ya Euro nyuma y’aho no muri 2016 bwakuwemo muri ¼ na Wales ku bitego 3-1.

Umutoza Roberto Mancini akomeje kugira Ubutaliyani ikipe ikangitse kuko yatsinze Ububiligi aburusha ndetse yaba ku muvuduko n’imbaraga ikipe ye irakomeye cyane.

Mancini yafashe iyi kipe yarananiwe kwitabira igikombe cy’isi cya 2018 ayizamura hejuru byatumye kuri ubu iri mu makipe utashidikanya ko yakwegukana iyi Euro.Ubu imaze imikino 32 idatsindwa.

Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatanu,Ubutaliyani bwabonye igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Leonardo Bonucci ariko VAR yemeza ko uyu mukinnyi yaraririye.

Mu minota yakurikiyeho Ububiligi bwahise bukanguka ndetse butera mu izamu inshuro 2 zikomeye zirimo ishoti rya Kevin de Bruyne ndetse n’irya Romelu Lukaku yose yakuwemo n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma bigoranye.

Ku munota wa 31 Ubutaliyani bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nicolo Barella ku mupira mwiza yahawe na Verratti wakosoye ikosa ryakozwe na Jan Vertonghen wacenze mu rubuga rw’amahina amwihera umupira nawe awucomekera Barella awutera mu nshundura.

Ku munota wa 44 w’umukino,Lorenzo Insigne yahawe umupira agenda acenga abakinnyi b’Ububiligi ageze hafi y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye cyane igitego cya kabiri cy’Ubutaliyani kiba kirinjiye.

Nyuma y’iki gitego cya Insigne,Ububiligi bwahise buzamukana umupira hanyuma Jeremy Doku witwaye neza cyane muri uyu mukino yinjira mu rubuga rw’amahina hanyuma Giovanni Di Lorenzo aramutega umusifuzi atanga penaliti.

Iyi penaliti yatewe na Lukaku,igice cya mbere kirangira Ubutaliyani buyoboye n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri,Ubutaliyani bwaje bufite umuvuduko ariko ugenda ugabanuka bugera aho bujya kugarira.

Ububiligi bwari hejuru bubifashijwemo na Jeremy Doku witwaye neza kurusha abandi bakinnyi bose b’iyi kipe yateje ibibazo ubwugarizi bw’Ubutaliyani ariko Romelu Lukaku ntiyitwara neza.

Ku munota wa 61,uyu Doku wacaga ku ruhande yahereje umupira De Bruyne anyereza umupira kuri Lukaku warebaga izamu ryambaye ubusa atera umupira awushota Spinazzola,umugarukiye arawuhusha aho kuwushyira mu izamu.

Doku nanone yaje kuzamukana umupira awuhereza Chadli nawe awukatira Lukaku ariko uyu rutahizamu ashatse kuwutera n’umutwe arawuhusha.

Ububiligi bwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko byanze burasezererwa ku bitego 2-1 by’Ubutaliyani.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu,Ubusuwisi bwatsinzwe na Espagne kuri penaliti 3-1 nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120.

Espagne niyo yari yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku gitego cyitsinzwe na myugariro Denis Zakaria ariko Xherdan Shaqiri yaje kucyishyura ku munota wa 68.

Ubusuwisi bwaje guhabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 77 ihawe uwitwa Remo Freuler ariko bwaje kwihagararaho iminota 90 irangira ari 1-1 hongerwaho iminota 30 nabwo ntihagira igihinduka nubwo Espagne yaburushaga bikomeye bugatabarwa n’umunyezamu Yann Sommer.

Ubwo iminota 120 yari irangiye,amakipe yombi yagiye kuri penaliti ariko abakinnyi b’Ubusuwisi bazihawe batenguha umunyezamu Sommer wari witwaye neza cyane.
Espagne niyo yabanje gutera Sergio Busquets ayikubita igiti cy’izamu ivamo,Mario Gavranovic arayinjiza ku Busuwisi.

Daniel Olmo yinjije iya 2 ya Espagne, Fabian Schaer ahusha iy’Ubusuwisi. Rodri yahushije iya 3 ya Espagne hanyuma na Akanji ahusha iy’Ubusuwisi.Gerard Moreno yinjiye iya 4 ya Espagne hanyuma uwitwa Ruben Vargas ahusha iy’Ubusuwisi.Uwateye penaliti yahaye itike Espagne ni Mikel Oyarzabal.

Muri ½ Espagne izahura n’Ubutaliyani mu mukino uzabera I Wembley.Kuri Uyu wa Gatandatu,Ubwongereza buzahura na Ukraine hanyuma Denmark ihure na Czech Republic.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FC Barcelona igiye kuvugurura stade yayo kugira ngo izakire Abantu 110.000...

Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta yemeje iyi kipe izava ku kibuga cya...
18 October 2021 0

AS Kigali yakoreye amakosa i Kigali imbere ya DCMP yo muri RDC

Ikipe ya AS Kigali yakoze amakosa itsindirwa mu rugo na Darling Club Motema...
17 October 2021 0

Abafaransa batangaje umukinnyi wabo bifuza ko yatwara Ballon d’Or utari...

Ubushakashatsi bwakozwe na Odoxa bagatangazwa naKeneo na RTL,ku itsinda...
17 October 2021 0

Jurgen Klopp yemeje ko Mohamed Salah ariwe ’mukinnyi wa mbere mwiza’ ku...

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yavuze ko Mohamed Salah ari we mukinnyi...
17 October 2021 0

Mauro Icardi wa PSG biravugwa ko amerewe nabi cyane n’umugore...

Umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yambaye ubusa...
17 October 2021 0

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yanenze imitoreze ya Ole

Umukinnyi wo hagati,Paul Pogba,yashyize igitutu ku mutoza we, Ole Gunnar...
17 October 2021 0