skol
fortebet

Espagne yabaye ikipe ya kabiri yageze muri 1/8 cya Euro 2024/Argentine yatangiye neza Copa America

Yanditswe: Friday 21, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Espagne yatsinze u Butaliyani igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda B ry’imikino y’igikombe cy’Uburayi (EURO 2024),ihita ikatisha itike ya 1/8 cy’irangiza.

Sponsored Ad

Espagne yashimangiye ko ari ikipe ikomeye cyane ndetse bayibeshyeho kutayishyira mu makipe afite amahirwe menshi yo gutwara igikombe,kuko itembereza umupira mu buryo buteye ubwoba.

Espagne yasatiriye ubutaliyani kugeza bwitsinze igitego ku munota wa 55 cyitsinzwe na myugariro Riccardo Calafiori .

Iyi kipe y’igihugu yaremye amahirwe menshi muri uyu mukino binyuze ku bakinnyi bayo bato baca ku mpande Nico Williams na Lamine Yamal bari hejuru cyane.

Ku munota wa 24,Fabian Luiz yari afunguye amazamu ariko ishoti rikomeye cyane yatereye kure,umunyezamu Donnarumma rikuramo.

Nico Williams nawe yateye ishoti rigarurwa n’umutambiko mu gice cya kabiri cy’umukino.

Ayoze Perez winjiye mu kibuga asimbuye Morata utari mu mukino,yabonye amahirwe akomeye abiri muri uyu mukino ubwo yasigaranaga wenyine n’umunyezamu Donnarumma ariko ntiyabasha kumutsinda.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, harimo uzahuza Slovakia na Ukraine, Pologne na Autriche ndetse n’u Buholandi buzakina n’u Bufaransa.

Argentine yatangiye neza Copa America 2024

Ikipe ya Argentina yatangiye neza igikombe cya Copa America 2024 kiri kubera muri Amerika,itsinda Canada ibitego 2-0.

Argentina ifite iki gikombe giheruka,yafunguye amazamu ku munota wa 49 ibifashijwemo na Julian Álvarez ku mupira yahawe na MacAllister.

Hanyuma Lautaro Martínez yashimangiye intsinzi ya Argentina ku munota wa 88,ku mupira yahawe na Messi.

Messi yabaye umukinnyi wa mbere ukinnye imikino 35 muri Copa Amèrica mu gihe ari gukina iki gikombe ku nshuro ya karindwi kuva 2007.Yatsinzemo ibitego 13 atanga imipira 17 yavuyemo ibitego.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa