skol
fortebet

Espoir FC yareze umutoza wayo Lomami Marcel imushinja kuyigambanira

Yanditswe: Saturday 25, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya EspoirFC bwamaze gushyikiriza ikirego RIB ikorerera mu Karere ka Rusizi aho burega uwari umutoza wabo Lomami Marcel gukoresha inyandiko mpimbano z’ibyangombwa (Licence) bya FERWAFA byemerera umukinnyi Christian Watanga Milembe gukinira mu Rwanda kandi ngo uyu mutoza abizi neza ko ari ibicurano.

Sponsored Ad

Espoir yari mu makipe 4 yo mu kiciro cya kabiri ari mu mikino ya kamarampaka(PLAY OFF) yatangiye kuri 22/05/2024 ahatanira igikombe cy’iyi shampiyona.

Muri iyi mikino, Espoir FC yari kumwe na Muhanga FC, Vision FC, Rutsiro FC na Intare FC.

Habura iminsi ngo imikino itangire, Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Muhanga FC yandikiye uwitwa Mudaheranwa Amani wo muri Espoir FC amubwira ko mu mikino inyuranye bagiye bakinisha Christian Watanga Milembe ngo nyamara “Licence” akoresha ari igicupuri itaravuye muri FERWAFA! yahise anayimwoherereza.

Amani nawe yahise abaza Umutoza Lomami, uyu nawe amubwira ko Muhanga ibeshya, Licence yamwoherereje atari yo Milembe akoresha ahubwo ahita yoherereza Amani indi “Licence” ya Milembe avuga ko ariyo nyakuri.

Gusa iyi nayo yaba iyo Muhanga yoherereje Amani yaba n’iyo Lomami yamwoherereje byaje kumenyekana ko ari inkorano ndetse Komite y’Amarushanwa muri Ferwafa, nyuma y’ikirego cya Muhanga FC irega Espoir FC gukinisha umukinnyi Milembe nta byangombwa afite, ubu iyi Komite yamaze kwandikira Espoir Fc iyimenyesha ko itewe mpaga muri “Play Off”!

Amakuru avuga ko Lomami Marcel akigera muri Espoir FC nk’umutoza yahise abasaba guhita agura umukinnyi Milembe kuko ngo yari amukeneye cyane kandi ngo afite ibyangombwa bya FERWAFA bimwemerera gukinira mu Rwanda nta kibazo.

Ntabwo ari inyandiko mpimbano gusa, andi makuru avuga ko mu buyobozi bwa Espoir FC hari abemeza ko kugira ngo Muhanga FC ibone amakuru y’ibyangombwa by’uyu mukinnyi yakiniyeho bitemewe n’amategeko ngo babanje kwemerera Lomami Marcel kuzamuha akazi mu gihe Muhanga FC izaba izamutse mu kiciro cya mbere,hanyuma nawe akayiha amakuru yuzuye.

Gusa ibi byo n’ibivugwa, hari n’abongeremo ko haba hari amafaranga bamwemereye!

Ibinyujije ku munyamategeko wayo, taliki 24/5/2024 Espoir Fc yatanze ikirego aho irega uyu mutoza wayo Lomami Marcel gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kwakira ruswa ivuye muri Muhanga FC ngo ayihe amakuru avuye mu ikipe yatozaga (Espoir FC.

Espoir FC nayo yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X ko yamaze kurega umutoza Lomami.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa