skol
fortebet

Espoir FC yasinyishirije icyarimwe Umutoza Justin na Bigirimana Issa utaha izamu

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Espoir FC yamaze gutangaza Bisengimana Justin nk’umutoza mushya ndetse na Bigirimana Issa nka rutahizamu wabo.
Bisengimana Justin wari umaze imyaka 2 atoza Rutsiro FC yerekeje muri Espoir FC nyuma y’uko umutoza w’Umurundi wari wayisinyiye ayiteye umugongo ku manywa y’ihangu akigira muri Tanzania.
Issa Bigirimana amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya ESPOIR FC y’i Rusizi. Uyu musore yakiniye APR FC, Yanga SC n’amakipe yo muri Zambia.
Issa ni umwe mu bakinnyi bamaze (...)

Issa ni umwe mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza ibigugu mu Rwanda (APR FC - Rayon Sports).

Issa yazamukiye muri APR FC ari umukinnyi ukomeye ariko biza kurangira ayivuyemo yerekeza muri Yanga SC ndetse nyuma yaje gusinyira Rayon Sports ariko ntiyayikinira ahubwo yerekeza muri Zambia.

Muri iri soko ry’abakinnyi Espoir yatakaje abakinnyi benshi bagiye mu makipe atandukanye arimo na Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa