skol
fortebet

Ethiopia inyagiye Amavubi y’abagore imbere y’imbaga y’abafana

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’abagore ya Ethiopia itsinze u Rwanda mu mu mukino wa kabiri wa CECAFA women Cup ibitego 3-0 imbere y’imbaga y’abanyarwanda bari bateraniye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Mu mukino bayoboye cyane,abakobwa bo muri Ethiopia bahaye isomo rya ruhago u Rwanda barutsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Abera,Ayele na Demisi.

Ethiopia yayoboye igice cya mbere aho yahererekanyaga umupira cyane kurusha u Rwanda biyifasha kukirangiza ifite igitego cyabonetse ku munota wa 32 w’umukino gitsinzwe na Meselu Abera Tesfamariam ku mupira wa Coup Franc watewe umunyezamu w’u Rwanda akananirwa kuwufata Abera akawusongamo.

Amavubi yarushwaga bikomeye yagarutse ashaka kwishyura ariko acibwa intege n’igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ayele ku munota wa 62,bidatinze Senaf Wakuma Demise ashyiramo icya 3 ku munota wa 76.

Ethiopia yatsinzwe na Uganda mu mukino wa mbere ibitego 2-1, yarangije umukino iwuyoboye mu guhererekanya umupira aho yari ifite 63 ku ijana mu gihe U Rwanda rwagize 37 ndetse ntirwabashije gutera ishoti rigana mu izamu.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi Tanzania yatsinzwe n’u Rwanda mu mukino ubanza,yanyagiye Uganda ibitego 4-1 yigarurira icyizere cyo guhatanira iki gikombe yatwaye ubwo giheruka kubera muri Uganda.

Uganda niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Tanzania ku umwanya wa kabiri n’amanota ane. Ethiopia yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 3 inganya n’u Rwanda, gusa izigamye ibitego 2 mu gihe u Rwanda rufite umwenda w’ibitego 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa