skol
fortebet

Ethiopia yasabye ko umukino wayo n’u Rwanda wigizwa imbere

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Amakuru aramutse avugwa ni uko igihugu cya Ethiopia cyatsindikiye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika basaba ko umukino wagombaga kubahuza n’u Rwanda wakwigizwa imbere kubera ko wabatunguye bakanba batarawiteguye bihagije.
Ikipe ya Ethiopia yasabye ko umukino yagombaga kuzahura n’u Rwanda ku cyumweru mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 wakwegezwa imbere bitewe n’uko wabatunguye kandi batari biteguye gukina iyi mikino. Amavubi akomeje kwitegura uyu mukino nubwo (...)

Sponsored Ad

Amakuru aramutse avugwa ni uko igihugu cya Ethiopia cyatsindikiye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika basaba ko umukino wagombaga kubahuza n’u Rwanda wakwigizwa imbere kubera ko wabatunguye bakanba batarawiteguye bihagije.

Ikipe ya Ethiopia yasabye ko umukino yagombaga kuzahura n’u Rwanda ku cyumweru mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 wakwegezwa imbere bitewe n’uko wabatunguye kandi batari biteguye gukina iyi mikino.

Amavubi akomeje kwitegura uyu mukino nubwo ushobora kudakinwa

Nkuko ibinyamakuru byo muri Ethiopia bibyemeza,ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu bwasabye ko abakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu bakwisubirira mu makipe yabo cyane ko batiteguye gukina uyu mukino wari uteganyijwe kuri iki cyumweru aho bandikiye CAF bayisaba ko yawigiza imbere.

Abayobozi b’amakipe muri Ethiopia ntabwo bashimishijwe ni uko shampiyona yabo yasubikwa ariyo mpamvu basabye Federation yabo kwandikira CAF bayisaba kwigiza imbere uyu mukino,ibintu bitakorohera CAF kuko tombola y’uko amakipe azashyirwa mu matsinda iteganyijwe ku italiki ya 17Ugushyingo 2017.

Igitegerejwe n’igisubizo cya CAF kuko iramutse yanze kwigiza imbere uyu mukino byaha Amavubi amahirwe yo kwerekeza muri CHAN 2018 adakinnye nubwo yatangiye imyiteguro y’uyu mukino ku wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa