Etincelles FC yahanitse ibiciro bya rutahizamu wayo wifuzwa cyane na Rayon Sports
Yanditswe: Thursday 29, Dec 2022
Rutahizamu wa Etincelles FC, Moro Sumaila arifuzwa na Rayon Sports na AS KIGALI, ariko iyi kipe akinira iramwifuzamo miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda
Uyu musore ukomoka muri Ghana, umaze gutsinda ibitego 9 muri shampiyona ahanzwe amaso n’aya makipe yo mu mujyi wa Kigali aho bivugwa ko Rayon Sports ariyo imuriho cyane.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru byavuzwe ko Rayon Sports yishyuriye itike undi mukinnyi Etincelles FC yifuza kumusimbuza kugira ngo imubone byihuse.
Rayon Sports ishaka (…)

Rayon Sports ishaka igikombe cya shampiyona hasi hejuru,ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi bemeza ko batari ku rwego nubwo hari abagiye bigaragaza.
AS Kigali isanzwe ifite ubusatirizi bukomeye ndetse inayoboye shampiyona,irifuza ko Moro afatanya na Tchabalala kuyishakira ibitego mu mezi 6 ari imbere.
Moro yatsinze ibitego 2 muri 3-2 ikipe ye yatsinze Rayon Sports ndetse muri uyu mukino yahushije penaliti.
Uyu arashaka ko ikipe azajyamo yamuha miliyoni 15 FRW mu gihe na Etincelles FC yakwegukana asigaye.
Rayon Sports ihanze amaso kandi umunya Maroc Youssef Rharb kugira ngo aze kuyifasha mu busatirizi nyuma yo kuyivamo akoze benshi ku mutima.
Iyi kandi yamaze kugarura umukongomani Luvumbu Heritier nawe wayinyuzemo mbere yo kwerekeza muri Angola ntibimuhire.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *