skol
fortebet

Etincelles izerekana abakinnyi bashya 10 ku mukino wa Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gusinyisha abakinnyi 10 yiteguye kwerekana ku mukino wa Rubavu Feza Bet izahuramo na Rayon Sports kuri uyu wa gatatu Taliki ya 20 Nzeri uyu mwaka umukino uzabera kuri Stade Umuganda ku I saa kumi n’ebyiri. Iyi kipe yiyubatse ku buryo bukomeye irashaka gushimisha abafana bayo muri uyu mwaka w’imikinougiye gutangira ku I taliki ya 29 Nzeri uyu mwaka.
Abakinnyi bashya ikipe ya Etincelles barimo Iddy Djumapili baguze muri Vital’O , Nduwimana Michel na Hakizimana (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gusinyisha abakinnyi 10 yiteguye kwerekana ku mukino wa Rubavu Feza Bet izahuramo na Rayon Sports kuri uyu wa gatatu Taliki ya 20 Nzeri uyu mwaka umukino uzabera kuri Stade Umuganda ku I saa kumi n’ebyiri.

Iyi kipe yiyubatse ku buryo bukomeye irashaka gushimisha abafana bayo muri uyu mwaka w’imikinougiye gutangira ku I taliki ya 29 Nzeri uyu mwaka.

Abakinnyi bashya ikipe ya Etincelles barimo Iddy Djumapili baguze muri Vital’O , Nduwimana Michel na Hakizimana Abdoul Karim baguze muri Pepiniere FC, Muganza Issac wavuye muri Kiyovu Sports, Sibomana Arafat wavuye mu magaju,myugariro Akayezu Jean Bosco wavuye muri Police FC, rutahizamu Hakim ‘Dieme’ Tuyisenge wavuye muri Police FC, Tuyisenge Jean Claude bakuye mu cyiciro cya kabiri muri Vision Jeunesse Nouvelle, myugariro Abdul Nshimiyimana waturutse muri Kirehe FC ni umunyezamu Nsengiyumva Issa wavuye muri Marines FC.

Uretse aba bakinnyi yaguze,Etincelles FC yongereye amasezerano abakinnyi barimo Kambale Salita Gentil, Nsengimana Dominique, Nahimana Issiaka ,rutahizamu Cedric Mugenzi na Mumbele Saiba Claude.

Umwaka w’imikino ushize ikipe ya Etincelles yarangije ku mwanya wa 7 n’amanota 40 mu mikino 30 izatangira shampiyona yesurana n’ikipe ya Police FC.

Ibitekerezo

  • nukuri ikipe y’uburengero ibaye ubukombe kubafana novkucyizrre

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa