skol
fortebet

Eto’o yirukanye umutoza Brys bateranye amagambo bikomeye

Yanditswe: Wednesday 29, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Federasiyo ya Cameroon yatangaje ko kuri uyu wa kabiri,yirukanye umutoza wayo Marc Brys nyuma yo guterana amagambo na Samuel Eto’o. Martin Ndtoungou Mpile yagizwe umutoza w’agateganyo mu mikino ibiri yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi 2026.

Sponsored Ad

Nyuma y’amasaha make ashwanye n’umutoza mushya wa Les Lions Indomptables, Marc Bys, perezida wa federasiyo ya Kameruni, Samuel Eto’o, yafashe icyemezo cyo gutumira inama yihutirwa ya komite nyobozi.

Mu gusoza ibi, Fecafoot yatangaje, mu itangazo rigenewe abanyamakuru,ko yirukanye Marc Brys nyuma y’ibitekerezo bye ibona ko "bidakwiriye".

Nyuma y’igitondo kitoroshye, Samuel Eto’o yahishuye ko azirukana Marc Brys, utashakaga ko bakorana inama. Uyu mubiligi yanze kwitabirana inama ya FEcafoot imukuriye hanyuma ahitamo kujyana n’intumwa ya minisiteri.

Nyuma y’inama yihutirwa ya federasiyo, Eto’o rero yafashe icyemezo cyo gusezerera Brys no gushyiraho umunya Kameruni, Martin Mpile,nk’umutoza w’imikino ibiri iri imbere (Cape Verde,kuwa 8 kamena, Angola, kuwa 11 Kamena).

Bwana Brys yari yahawe akazi na Minisiteri ya siporo ya Kameruni ariko ntiyumvikanye na Eto’o kuri uyu wa kabiri bahuriye kuri FECAFOOT,aho uyu munyabigwi mu mupira yamwibukije ko ariwe muyobozi w’umupira muri kiriya gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa