skol
fortebet

Etoile de l’Est yabonye amanota ya mbere muri shampiyona,Marines FC ihagama AS Kigali

Yanditswe: Wednesday 24, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 4 aho ikipe ya Etoile de l’Est yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-1 hanyuma AS Kigali ihagamwa na Marines FC banganya ibitego 2-2.
AS Kigali yaguze abanyamahanga benshi ndetse ikagura n’abanyarwanda bafite amazina akomeye,yari imaze imikino 8 itinjizwa igitego ariko uyu munsi Marines yayinjije ibitego 2.
AS Kigali yatsinze ibitego 2 byikurikiranya bya Ramadhan Niyibizi ku munota wa 30’ na 33 ariko igice (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 4 aho ikipe ya Etoile de l’Est yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-1 hanyuma AS Kigali ihagamwa na Marines FC banganya ibitego 2-2.

AS Kigali yaguze abanyamahanga benshi ndetse ikagura n’abanyarwanda bafite amazina akomeye,yari imaze imikino 8 itinjizwa igitego ariko uyu munsi Marines yayinjije ibitego 2.

AS Kigali yatsinze ibitego 2 byikurikiranya bya Ramadhan Niyibizi ku munota wa 30’ na 33 ariko igice cya kabiri yaje iri ku rwego rwo hasi barayishyura.

Marines yishyuye ibi bitego ibifashijwemo na Ramadhan Ndayisaba ku munota wa 53 mu gihe Ishimwe Fiston yinjije igitego cyo kwishyura ku munota wa 90.

Kunganya kwa AS Kigali, bigaragaza ko ifite akazi kenshi mu gushaka igikombe kuko itakaje amanota y’ingenzi yakiriye Marines FC.Ibi bitumye akazi koroha kuri APR FC, kuko nitsinda Etincelles izayobora urutonde.

AS Kigali izacakira na Police FC kuwa Gatandatu,umukino ushobora kutayorohera na busa.

Ku rundi ruhande,Etoile de l’Est yari imaze gutsindwa inshuro 3 yikurikiranya na Police FC,Gicumbi FC na Musanze FC,uyu munsi yabonye amanota ya mbere muri shampiyona ubwo yanyagiraga Etincelles FC ibitego 4-1.

Ibitego by’iyi kipe yo mu karere ka Ngoma byatsinzwe na Peter ukomoka muri Ghana Nwusu Samuel watsinze 2 na Kamoso.Iyi kipe izakira Rayon Sports mu mukino ukurikira.

Ku rutonde rusange,AS Kigali niyo ya mbere n’amanota 10 inganya na Gasogi United mu gihe APR FC ari iya 3 n’amanota 9 ndetse inazigamye umukino umwe itarakina.Rayon Sports n’iya 4 n’amanota 7.

Gutsinda kwa Etoile de l’Est byayikuye ku mwanya wa nyuma biyizana kuwa 10.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:

AS KIGALI 2-2 MARINES FC
ETOILE DE L’EST 4-1 ETINCELLES FC
MUSANZE 0-0 ESPOIR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa