skol
fortebet

Etoile de l’Est yahagamye APR FC mu gihe Rayon Sports yihanije Police FC

Yanditswe: Wednesday 22, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwigaragaza mu mukino w’ishyiraniro ubwo yatsindaga Police FC igitego 1-0 mu gihe APR FC habuze gato ngo itakaze agahigo kayo ko kudatsindwa kuko yanganyije na Etoile de l’Est bigoranye ibitego 2-2.
Nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1,Rayon Sports yakomeje kuryohereza abafana bayo itsinda Police FC igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 74 gitsinzwe na Essomba Willy Onana ku mupira mwiza cyane yahawe na Youssef Rharb.
Uyu munya Maroc umaze kugaragaza ko ari (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwigaragaza mu mukino w’ishyiraniro ubwo yatsindaga Police FC igitego 1-0 mu gihe APR FC habuze gato ngo itakaze agahigo kayo ko kudatsindwa kuko yanganyije na Etoile de l’Est bigoranye ibitego 2-2.

Nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1,Rayon Sports yakomeje kuryohereza abafana bayo itsinda Police FC igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 74 gitsinzwe na Essomba Willy Onana ku mupira mwiza cyane yahawe na Youssef Rharb.

Uyu munya Maroc umaze kugaragaza ko ari umuhanga cyane,yanyereje umupira uca hagati ya ba myugariro ba Police FC usanga Willy Onana baziranye cyane acenga umunyezamu Bakame,asigarana na Rutanga Eric wanyereye umupira awushyira mu rushundura.

Lomami Marcel ntaratsindwa kuva yafata Rayon Sports nk’umutoza w’agateganyo cyane ko Masudi Djuma bakorana yirukanwe umusaruro utameze neza.

Ku rundi ruhande,APR FC yari i Ngoma guhangana na Etoile de l’Est yarokotse ibashaka kugumana agahigo ko kudatsindwa kuko yanganyije ibitego 2-2.

Muri uyu mukino APR FC yakinnye idafite abatoza bayo bose uretse uw’abanyezamu Mugabo Alex wafatanyije na Jacques Tuyisenge.

Ikipe ya Etoile de l’Est yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 10 uwitwa Peter Agblevor yafunguye amazamu hanyuma bidatinze kuwa 13 ashyiramo igitego cya kabiri.

Ibi byahise bituma benshi bemeza ko APR FC itakaje agahigo kayo ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagarutse mu mukino bituma ku munota wa 19 Mugunga Yves ayibonera igitego cyo kwishyura.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Mu gice cya kabiri,Etoile de l’Est yagerageje kurwana ku bitego yatsinze ndetse abakinnyi bayo batinza cyane umukino byatumye APR FC ibishyura ku munota wa 81 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick.

Uyu mukino watumye APR FC ikomeza gukora agahigo kuko ubu imaze imikino 43 idatsindwa cyane ko shampiyona 2 zishize itatsinzwe none igeze no ku munsi wa 10 itaratsindwa.

Kugeza ubu Kiyovu Sports n’iya mbere n’amanota 20 ndetse ifitanye umukino na Rutsiro FC kuri uyu wa Kane.Ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 18 ariko iyi yo imaze gukina imikino 10 mu gihe APR FC ari iya 3 na 17 n’imikino 7.AS Kigali imaze gukina imikino 9 ifite amanota 16 ku mwanya wa 4.Izakina na Gasogi United kuri uyu wa Kane.

Etincelles FC niyo kipe y’umunsi wa 10 kuko yabonye amanota 3 yayo ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0.

Uko imikino yose yagenze:

Gorilla FC 0-1 Mukura VS&L
Rayon Sports FC 1-0 Police FC
Etoile de l’Est 2-2 APR FC
Musanze FC 5-1 Marine FC
Etincelles FC 2-0 Gicumbi FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa