Etoile de L’Est yazanye umutoza uri ku rwego rwo hejuru muri Africa
Yanditswe: Thursday 30, Nov 2023
Ikipe ya Etoile de L’Est yabonye umutoza mushya witwa Imama Amapakabo Kwaku ukomoka Nigeria wageze I Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mutoza yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku isaha ya Saa 21:00 PM zo kuri uyu wa 2 Ugushyingo.
Bidatinze yahise afata imodoka imwerekeza mu Karere ka Ngoma, aho iyi kipe yakirira imikino yayo.
Imama Amapakabo, amenyereye umupira wa Nigeria cyane, aho yegukanye igikombe cya shampiyona mu 2016 ari umutoza wa Enugu Rangers ndetse byatumye ajya mu ikipe y’igihugu ya Nigeria.
Mu 2018 Imama yari yungirije Gernot Rohr mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, ndetse bakaba barakoranye mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.
Imama yaje gutoza ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN). Nyuma yaho yaje kujya mu ikipe ya Abia Warriors y’iwabo, ari nayo yaherukaga gutoza.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Imama yatangaje ko yishimiye kuza gukorera mu Rwanda.
Yagize Ati"U Rwanda ndabona ari igihugu cyiza igihugu buri wese yifuza kuzamo. Nkimenya ko ngiye kuza mu Rwanda nabajije abantu bambwira ko ari igihugu kiri gutera imbere, kandi cyiza bihebuje."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *