Etoile de l’Est yirukanye umutoza wayo mukuru Nshimiyimana Maurice
Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023
Ikipe ya Etoile de l’Est yirukanye uwari umutoza wayo mukuru Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso ndetse n’umwungiriza we Karim Kamanzi.
Komite Nyobozi y’Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Ntara y’Uburasirazuba yaterananye yiga ku hazaza h’Umutoza wayo Nshimiyimana Maurice ’Maso’ nyuma y’umusaruro muke urimo no kunyagirwa na Kiyovu Sports ibitego 6-1.
Yahise ifata umwanzuro wo kumwirukana cyane ko yari afite umusaruro mubi washoboraga no gutuma iyi kipe yakongera kumanuka kandi yariyubatse.
Etoile de l’Est iri ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda mu mikino icyenda imaze gukina aho yatsinzemo ibiri gusa, itsindwa itandatu, inganya ibiri. Yinjijwe ibitego 15 mu gihe yatsinze birindwi.
Ni umusaruro udashimishije ubuyobozi bwa Etoile de l’Est kuko bubona ko hari imikino bakabaye baritwayemo neza ariko bakayitakaza mu buryo budasobanutse, ahanini bitewe n’umutoza b’iyi kipe buvuga ko hari amayeri yo kuyobora umukino adafite.
Etoile de l’Est izakurikizaho kwakira Gasogi United tariki 5 Ugushyingo, yakirwe na Gorilla FC tariki 10 Ugushyingo hanyuma izasure Amagaju FC tariki 25 Ugushyingo 2023.
Maso abaye umutoza wa Gatatu uvuye mu nshingano ze muri 2023/24 nyuma ya Zelfani muri Rayon Sports na Muhire Hassan muri Sunrise.
Uko amakipe yatsindanye mu mikino y’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu:
Gasogi United 0-1 Police FC
Bugesera FC 2-2 Amagaju FC
Mukura VS 1-0 Etincelles FC
Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:
APR FC VS Rayon Sports
Sunrise FC VS Muhazi United FC
Musanze FC VS AS Kigali FC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *