skol
fortebet

Euro 2020:Chrisitan Eriksen yagiriye ikibazo cy’umutima mu kibuga umukino urasubikwa

Yanditswe: Saturday 12, Jun 2021

Sponsored Ad

Umukino wa 3 w’irushanwa rya Euro 2020 wahuzaga Denmark na Finland wahagaze ku munota wa 42 nyuma y’aho umukinnyi Christian Eriksen ukinira Inter Milan na Denmark yituye hasi kubera ikibazo cy’umutima.

Sponsored Ad

Ntabwo Eriksen yari asanzwe azwiho kurwara umutima ariko ubwo mugenzi we yari amunagiye umupira wari uvuye hanze yahise yitura hasi.

Abaganga baje banazana ibyongera umwuka ndetse ibinyamakuru I Burayi byavuze ko yakorewe CPR [uburyo bukoreshwa mu kugerageza kuzura umuntu umutima wahagaze].

Nubwo abakinnyi bamwe bagirira ikibazo mu kibuga,baravugwa bagakira ndetse ugakomeza ariko uyu mukinnyi ibye byari biteye ubwoba cyane kuko yaba abafana,abakinnyi n’abashinzwe umukino bagize ubwoba bwinshi ndetse bararira.

Icyagaragariye buri wese warebye uyu mukino nuko ubuzima bw’uyu mukinnyi buri habi cyane kuko yasahowe asunikwa ndetse bagenzi be bamutwikirije imyenda.

Uyu mukinnyi yamaze iminota irenga 12 avugwa n’abaganga kugeza ubwo umugore we yaje hasi ku kibuga ari kurira cyane avugana n’umunyezamu Kasper Schmeichel.

Ubwo Eriksen yari amaze kugwa hasi,umusifuzi Anthony Taylor yahise ahamagara abaganga byihuse n’ubwoba bwinshi cyane.

Uyu mugabo w’imyaka 29 n’umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu kurema igitego ndetse no gushotera amashoti kure.Yakinnye mu makipe arimo Tottenham na Ajax.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Denmark ryavuze ko Eriksen yasohowe ku kibuga ari muzima, ajyanwa kwa Muganga mu mujyi wa Copenhagen,hanaberaga uyu mukino.

Abashinzwe ubuzima muri Denmark bavuze ko Christian Eriksen yajyanwe gukorerwa ibizamini by’ubuzima mu bitaro byo muri Denmark.




Eriksen yagize ikibazo gikomeye cy’umutima benshi bashya ubwoba ariko yatabawe n’abaganga arakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa