skol
fortebet

Euro 2020:Ubutaliyani bwageze muri ¼ bwiyushye akuya mu gihe Denmark yahaye isomo Wales

Yanditswe: Sunday 27, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe 2 yabimburiye ayandi kugera muri ¼ cya Euro 2020 yamaze kumenyekana aho ikipe ya Denmark yafashe Wales iyinyagira ibitego 4-0 muri 1/16 mu gihe Ubutaliyani bwiyushye akuya butsinda Autriche ibitego 2-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera.

Sponsored Ad

Ku mukino wa mbere wo kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Denmark ntiyagowe na Wales kuko yayinyagiye ibitego 4-0 birimo 3 yatsinze mu gice cya kabiri.

Denmark yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Kasper Dolberg ku ishoti rikomeye yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina,umunyezamu Ward wa Wales ntiyamenya aho umupira unyuze.

Ku munota wa 48 nibwo Denmark yashyizemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kasper Dolberg ku mupira yiherewe na myugariro wa Wales mu rubuga rw’amahina.

Ibintu byabaye bibi kuri Wales ku munota wa 88,ubwo Denmark yabonaga igitego cya 3 gitsinzwe na Joakim Maehle ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina acenga myugariro Davies ahita atera ishoti mu izamu.

Igitego cya nyuma cya Denmark cyabonetse ku munota wa nyuma muri 5 yari yongerewe kuri 90 gutsinzwe na Martin Braithwaite.

Denmark yazamutse muri 1/16 biyigoye cyane,yageze muri ¼ aho igomba gutegereza izarokoka hagati ya Czech Republic n’Ubuholandi.

Ku rundi ruhande,Ubutaliyani bwahabwaga amahirwe yo gutsinda Autriche byoroshye, yagowe bikomeye n’uyu mukino kugeza ubwo itsindira mu minota 30 y’inyongera.

Ubutaliyani bwayoboye umukino mu gice cya mbere,ariko Autriche igaruka mu gice cya kabiri yariye karungu ndetse irasatira bikomeye byatumye ibona igitego ku munota wa 65 gitsinzwe na Marko Arnautovic gusa cyanzwe na VAR nyuma yo gusuzuma bagasanga habaye kurarira.Iminota 90 yarangiye ari 0-0.

Mu minota 30 y’inyongera,Ubutaliyani bwatangiranye imbaraga z’abasore 2 basatira barimo Chiesa na Pessina binjiye basimbuye bagora cyane Autriche.

Ku munota wa 95,Ubutaliyani bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Federico Chiesa ku mupira mwiza yahawe na Leonardo Spinazzola ari mu rubuga rw’amahina,arawuhagarika atera mu izamu
.
Bidatinze ku munota wa 105,Ubutaliyani bwabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Matteo Pessina ku mupira mwiza yahawe na Francesco Acerbi mu rubuga rw’amahina ahita atera mu izamu ishoti rikomeye.

Ikipe ya Autriche yagerageje kuzuka mu gace ka kabiri k’iminota 15 ya nyuma,yagerageje kwishyura ariko ibona igitego 1 cyatsinzwe na Sasa Kalajdzic ku mupira yatsinze n’umutwe uturutse kuri koloneri yatewe neza na Louis Schaub ku munota wa 104.

Ubutaliyani bwihagazeho mu minota yakurikiyeho butsinda Autriche 2-1,bugiye gutegereza izarokoka kuri iki cyumweru hagati ya Portugal n’Ububiligi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa