skol
fortebet

#EURO2024:Espagne yahamije igitinyiro nyuma yo kunyagira Georgia

Yanditswe: Monday 01, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Espagne yatsinze biyoroheye Georgia yari yitabiriye bwa mbere igikombe cy’u Burayi ibitego 4-1,ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza aho izahura n’Ubudage bwakiriye iri rushanwa.

Sponsored Ad

Mu mukino waboroheye cyane mu gice cya kabiri,Espagne y’abasore bakiri bato ariko bafite ubuhanga buhanitse yanyagiye Georgia yari yatangiye ikangata.

Georgia yakinaga ku nshuro ya mbere irushanwa rikomeye, yatangiye yikuraho igitutu cya Espagne hakiri kare,ubwo yatsindaga igitego nyuma y’iminota 18 umukino utangiye.

Myugariro wa Espagne, Robin le Normand, niwe witsinze iki gitego nyuma y’umupira wari uhinduwe na Otar Kakabadze.

Ibi byahaye icyizere Georgia ariko igitutu cya Espagne cyaje gutanga umusaruro ubwo Rodri wa Manchester City yateraga ishoti rikomeye birangira umunyezamu Giorgi Mamardashvili atarikuyemo ku munota wa 39.

Uyu munyezamu yinjijwe iki gitego nyamara yakuyemo ibitego byinshi by’abarimo Nico Williams,na Cucurella.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri,Espagne yaje yariye karungu ndetse abakinnyi bayo basatira baca ku mpande Nico Williams na Lamine Yamal barigaragaza bikomeye.

Ku munota wa 51,Lamine Yamal yahinduye umupira mwiza cyane awutereka ku mutwe wa Fabian Luiz ahita atsinda igitego cya kabiri cya Espagne.

Georgia ntiyacitse ntege kuko nyuma y’aho gato,kizigenza wayo Kvaratskhelia yabonye amahirwe akomeye ahabwa umupira ari hagati mu kibuga,abona umunyezamu wa Espagne yasohotse niko kumuroba ariko uca ku ruhande gato.

Espagne yari hejuru mu mikinire ndetse irusha bigaragara Georgia,yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 75 gitsinzwe na Nico Williams wari ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino.

Ntibyatinze ku munota wa 83,Daniel Olmo atsinda igitego cya kane cya Espagne ku mupira mwiza yahawe na Mikel Oyarzabal.

Umukino warangiye Espagne itsinze ibitego 4-1 ndetse kuwa Gatanu w’iki cyumweru izahura n’Ubudage.

Abajijwe kuri uyu mukino,Rodri uyoboye Espagne mu kibuga hagati yagize ati:"Iyi ni yo nzira turimo. Ubudage iwabo mu rugo buzaba bukomeye ariko nta bwoba dufite."

"Nzi neza ko natwe badufitiye ubwoba. Tugomba kuzakina umukino utangaje ariko turi hano kugira ngo tugerageze gutsinda, ntabwo ari ugukina neza cyangwa ngo dutange ishusho nziza. Tuzajya hanze twese kugerageza gutsinda."

Uwavuga ko Espagne ariyo kipe nziza kurusha izindi muri iyi Euro ntiyaba yibeshye kuko yatsinze imikino yose yo mu matsinda kandi nta gitego yinjijwe ndetse kuri iki cyumweru yayoboye umukino bigaragara nk’ikipe nkuru.

Espagne yatsinze umukino wo gukuranamo mu minota 90 bwa mbere kuva batwara igikombe cya 2012. Imikino 5 baheruka muri Euro n’igikombe cy’Isi bajyaga muri extra time.

Ni ubwa mbere mu mateka ya EURO aho ikipe ibanzwa igitego maze igatsindwa ibitego bine.

Espagne izakina n’Ubudage buri mu rugo tariki ya 5/7/2024 bishakamo ujya muri 1/2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa