skol
fortebet

#EURO2024: Portugal yatsinze bigoranye umukino Cristiano Ronaldo yakoreyemo amateka

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Portugal yatsinze bigoranye ibitego 2-1 Czech Republic mu mukino Cristiano Ronaldo yabereyemo umukinnyi ukinnye ibikombe byinshi bya Euro kuko icy’uyu mwaka ari icya gatandatu akinnye.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino,Portugal yahabwaga amahirwe nk’ikipe nkuru yagaragaje urwego rwo hasi mu gice cya mbere by’umwihariko mu busatirizi.

Umutoza wayo Roberto Martinez yatunguye benshi kubera ikipe yabanje mu kibuga aho yahisemo gukoresha abakinnyi bakina kuri kabiri babiri aribo Diogo Dalot na Joao Cancelo kandi afite abakinnyi benshi b’abahanga basatira.

Iyi mipangire y’ikipe yagoranye kuko habayeho kugongana kw’abakinnyi ndetse no guhuza ntibyakunda.

Abakinnyi nka Bruno Fernandes,Bernardo Silva na Rafael Leao bari ku rwego rwo hasi ndetse kubasha guhereza imipira kizigenza Ronaldo byabananiye.

Czech Republic yaretse Portugal irakina gusa ikajya icungira ku mipira itakaje.

Igice cya mbere cyarangiye Portugal na Czech Republic binganya 0-0.Icyakora Ronaldo yabonye uburyo bubiri bwashoboraga kubyara igitego ntiyabukoresha.

Portugal yagarutse mu gice cya kabiri ikina nk’icya mbere ndetse guhuza umukino birananirana mu bakinnyi bakina imbere.

Ibi byatumye Czech Republic iyica mu rihumye ifungura amazamu ku munota wa 62 gitsinzwe na Lukas Provod ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Iki gitego cyakanguye Portugal itangira kurema uburyo bugera mu rubuga rw’amahina bitandukanye na mbere y’aho bitakundaga buri wese yashakaga kwitsindira.

Ku munota wa 69,Portugal yishyuye ku gitego cyitsinzwe na Robin Hranac nyuma y’umupira watewe umutwe na Nuno Mendes hanyuma umunyezamu Stanec aawukuramo ukubita ku maguru y’uyu myugariro.

Portugal yakomeje gushaka igitego ndetse ku munota wa 87, Diogo Jota aza kugitsinda ku mupira wagaruwe n’umutambiko ashyiraho umutwe gusa VAR yemeje ko kizigenza Ronaldo wawuteye mbere yaraririye.

Umutoza Martinez amaze kubona ko abakinnyi bitwa ko bakuze bamutengushye,yazanye abasore bakiri bato Pedro Neto na Francisco Conceicao bafite inyota yo gutsinda.

Ku munota wa kabiri w’inyongera,Francisco Conceicao yatsinze igitego cy’intsinzi cya Portugal,ku mupira wahinduwe na Neto myugariro Robin Hranac wari ku rwego rwo hasi arapfukama umuca mu maguru,usanga uyu musore muto awushyira mu nshundura.

Conceicao watsinze igitego amaze mu kibuga amasegonda 111,yabaye umukinnyi wa mbere utsindiye igitego Portugal asimbuye muri Euro nyuma ya Eder wabikoze 2016,kigafasha iki gihugu kwegukana igikombe.

Uyu mukino Portugal yawutsinze kubera impano ebyiri bahawe na Myugariro Robin Hranac n’umunyezamu we Jindrich Stanek,bitwaye nabi cyane.

Portugal iri mu itsinda rimwe na Turkey yo yatsinze Georgia ibitego 3-1.

Muri uyu mukino kandi,myugariro Pepe yabaye umukinnyi ukuze cyane ukinnye Euro kuko uyu afite imyaka 41.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa