#EURO2024:Turkey yatunguye Austria isanga Ubuholandi muri 1/4 cy’irangiza
Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2024

Ikipe ya Turkey yabaye ikipe ya nyuma igeze muri 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’u Burayi nyuma yo gutsinda Austria ibitego 2-1 mu mukino wari ukomeye cyane.
Austria yahabwaga amahirwe menshi kubera ukuntu yazamutse ari iya mbere mu itsinda ry’Ubufaransa n’Ubuholandi,yatunguwe na Turkia yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rimwe na Portugal.
Igitego cyo ku munota wa mbere cya Merih Demiral cyafashije Turkey kuyobora uyu mukino wihutaga cyane ndetse wabonetsemo amahirwe menshi ku mpande zombi.
Austria yakinaga neza cyane,yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye mu minota yakurikiyeho arimo umupira Christoph Baumgartner yananiwe gushyira mu izamu ari wenyine imbere y’izamu.
Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri,Austria yaje isatira cyane ariko rutahizamu wayo Arnautovic ntiyabasha gutsinda amahirwe yabonye.
Turkey yaje kubona igitego cya kabiri nanone gitsinzwe na Merih Demiral ku munota wa 59,ibintu biradogera ku ruhande rwa Austria yari mu murongo mwiza wo kwishyura.
Arnautovic yahushije igitego cyabazwe ku mupira yahawe agasigarana n’umunyezamu wenyine.
Austria yagarutse mu mukino ku munota wa 66 ubwo Gregoritsch,yayishyuriraga igitego.
Iki gitego cyayihaye amahirwe irasatira bikomeye gusa ubwugarizi bwa Turkey buba ibamba cyane.
Mu minota 4 y’inyongera,Austria yahushije igitego cyari kuyigarura mu mukino ubwo Christoph Baumgartner yahabwaga umupira ari wenyine imbere y’izamu,awutera umutwe ukurwamo n’umunyezamu Mert Gunok.
Umukino warangiye ku ntsinzi ya Turkey igera muri 1/4 ku nshuro ya gatatu muri Euro nyuma ya 2000 na 2008.
Iyi izakina n’Ubuholandi kuwa Gatandatu w’iki cyumweru nyuma y’uko nabwo bunyagiye Romania ibitego 3-0.
Ubuholandi bwazamutse bigoranye bwatsinze burusha cyane Romania yari yazamutse iyoboye itsinda ryarimo Ububiligi.
Ubuholandi bwatsindiwe na Donyell Malen watsinze ibitego bibiri yinjiye mu kibuga asimbuye na Cody Gakpo wari wafunguye amazamu.
Cody Gakpo yatsinze igitego cya 3 muri Euro 2024 aho we na Jamal Musiala aribo basigaye mu irushanwa bafite ibitego byinshi (3). Gakpo yari yatsinze kandi ibitego 3 mu gikombe cy’Isi 2022.
Ni ubwa mbere Abaholandi bagiye gukina 1/4 cya Euro kuva mu 2008
Merih Demiral, myugariro wa Turkey yatsinze ibitego 2, ni ubwa mbere kuri myugariro mu mukino wo gukuranwamo muri Euro n’ igikombe cy’Isi kuva kuva kuri Lilian Thuram mu 1998.
Mu mikino 44 imaze gukinwa muri Euro 2024 hamaze gutsindwamo ibitego 100, 9 muri byo abakinnyi barabyitsinze
Uko imikino ya 1/4 iteganyijwe
Kuwa 5/7/2024
Spain v Germany (saa 18:00), Stuttgart
Portugal v France (saa 21:00), Hamburg
Kuwa 6/7/2024
England v Switzerland (saa 18:00), Dusseldorf
Netherlands v Turkey (saa 21:00), Berlin
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *