skol
fortebet

EURO2024: Ubudage bwabaye ikipe ya mbere yageze mu mikino ya 1/8 cy’irangiza

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubudage yatsinze Hungary ibitego 2-0,ihita ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cya Euro 2024 cyakiriye.

Sponsored Ad

Ubudage bwakiniye ku kibuga cya Stuttgart,bwatsinze butagowe Hungary,buba ikipe ya mbere irenze itsinda ubu igisigaye n’ugushaka uko bwaba ubwa mbere mu itsinda A.

Jamal Musiala wafashije Ubudage gufungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Gundogan wagize umukino mwiza kuri uyu wa Gatatu.

Uyu rutahizamu wa Bayern Munich akomeje kwitwara neza muri iri rushanwa cyane ko iki ari igitego cya kabiri atsinze.

Hungary ntibemeye iki gitego kuko bavugaga ko Ilkay Gundogan yabanje gukorera ikosa myugariro wabo Willi Orban akagwa hasi byamuhaye uyu mupira yahaye Musialaagatsinda.

VAR yakoze isuzuma,abayikoreshaga bemeza iki gitego cya Musiala cyashegeshe Hungary n’ubundi idakomeye.

Hungary yishyuye iki gitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko hemezwa ko Roland Sallai yaraririye.

Mu gice cya kabiri,Ubudage bwarushaga bikomeye Hungary,bwabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ilkay Gundogan ku mupira mwiza cyane yahawe na Mittelstädt.

Nyuma yo kunyagira ibitego 5-1,Ubudage bwahaye akazi gakomeye Hungary yugariraga cyane.

Kapiteni Dominik Szoboszlai yageragezaga kubafasha ku mipira y’imiterekano ariko ntacyo yabafashije kuko umunyezamu Manuel Neuer yari maso.

Ubudage buzakina umukino wa nyuma n’Ubusuwisi bushaka gushimangira umwanya wa mbere mu itsinda.

Mu yindi mikino yabaye,Croatia yanganyije na Albania ibitego 2-2,mu gihe Ubusuwisi bwanganyije na Scotland igitego 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa