
Ikipe y’igihugu y’Ubudage yanyagiye Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura irushanwa ry’igikombe cy’Uburayi cya 2024 yakiriye.
Mu mukino wayoroheye cyane,ikipe y’Ubudage ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo bakiri bato,yatsinze Scotland itaherukaga muri iri rushanwa.
Ibitego byinjijwe na Florian Wirtz, Jamal Musiala, Kai Havertz na Niclas Füllkrug na Antonio Rüdiger witsinze.
Ku munota wa 10 nibwo Ubudage bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Florian Wirtz ku ishoti yateye ari mu rubuga rw’amahina.
Bidatinze ku munota wa 19 Jamal Musiala yatsinze igitego cya kabiri cyiza ku mupira yahawe na Havertz,atera ishoti abanje gucenga myugariro wa Scotland.
Kai Havertz yatsinze igitego cya 3 kuri penaliti ku munota wa 45 nyuma y’ikosa rikomeye Ryan Porteous yakoreye kuri Ilkay Gundogan ryanatumye anahabwa ikarita itukura.
Igice cya Mbere cy’uyu mukino ufungura Euro 2024 cyarangiye u Budage butsinze Scotland ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri,Ubudage bwakomeje gusatira ndetse ku munota wa 68 bubona igitego cya kane, cyatsinzwe na Niclas Fullkrug winjiye asimbuye Havertz.
Uyu yaje gutsinda ikindi gitego ariko VAR yemeza ko yaraririye
Mu minota 5 yongewe kuri 90,Emre Can wahamagawe nyuma kubera imvune ya Pavlovic,yatsinze igitego cya 5 ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Muri rusange,Ubudage bwateye amashoti 10 agana mu izamu mu gihe Scotland nta na rimwe yabonye kuko n’igitego yatsinze cyitsinzwe na Rudiger ku munota wa 87.
Jamal Musiala niwe wabimburiye abandi kuba umukinnyi mwiza w’umukino mu gihe Scotland ibaye ikipe itsinzwe ibitego byinshi kurusha izindi mu mukino ufungura Euro.
Abadage bagaragaje ko biteguye neza ndetse bafite umukino mwiza,bityo bizagorana kubatwarira igikombe iwabo.
Ubu bayoboye itsinda A ririmo kandi Hungary n’Ubusuwisi bazakina kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *