#EURO2024: Ubufaransa bwatangiye budashimisha abafana,Ububiligi buratsindwa
Yanditswe: Monday 17, Jun 2024

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsinze iya Autriche igitego 1-0 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D muri Euro 2024,utari uryoheye ijisho.
Abakinnyi b’ikipe y’Ubufaransa bari hasi cyane gusa babashije kurwana ku gitego Autriche yitsinze batahana amanota atatu.
Ku munota wa 38 nibwo Ubufaransa bwabonye igitego cyitsinzwe na Maximilian Wöber,ku mupira wari uhinduwe mu ruhande na Kylian Mbappe.
Muri uyu mukino,ikintu kiri kugarukwaho cyane n’igitego Kylian Mbappe yahushije ubwo yasigaga myugariro Danso wa Autriche,asigara areba izamu ryonyine,abona amahirwe yo kureba neza aho atera umupira awutera hanze.
Siwe gusa wahushije ibitego kuko na Marcus Thuram na Olivier Giroud bahushije uburyo bwari bukomeye.
Autriche yakinnye umukino mwiza ariko ba rutahizamu bayo bari ku rwego rwo hasi ntibabasha kuyibonera igitego cyo kwishyura.
Mu mpera z’umukino,rutahizamu Kylian Mbappe yakomeretse bikomeye izuru ava mu kibuga ndetse bishobora kumugiraho ingaruka mu mikino ikurikira.
N’Golo Kanté benshi bavugaga ko yashaje nyuma yo kujya gukina muri Saudi Arabia, niwe wabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino,aho yakoze ku mipira myinshi ndetse ahagarika imipira igoye Autriche yabaga izamukanye.
Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yatunguwe na Slovakia yayitsinze igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa Mbere mu Itsinda E rya Euro 2024.
Uyu mukino wihariwe na VAR yanze ibitego bibiri bya Romelu Lukaku ndetse uyu rutahizamu nawe ahusha ibitego bibiri byabazwe asigaranye n’umunyezamu gusa.
Muri iri tsinda,Romania nayo yatunguye Ukraine iyinyagira ibitego 3-0.
Ubufaransa buri mu itsinda D hamwe n’Ubuholandi bwatsinze Poland ibitego 2-1 ku munsi w’ejo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *