skol
fortebet

EURO2024: Ubwongereza na Portugal batangaje abakinnyi bazakoresha

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 21, May 2024

EURO2024: Ubwongereza na Portugal batangaje abakinnyi bazakoresha

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yahamagaye abakinnyi azakuramo 26 azajyana mu mikino y’igikombe cya Euro 2024 kizabera mu Budage,babuzemo amazina menshi.Ku rundi ruhande,Portugal nayo yahamagaye abakinnyi izakoresha.

Ku ruhande rw’Ubwongereza,Rashford,Jadon Sancho na Henderson ntibari mu rutonde rw’abakinnyi Gareth Southgate azakoresha mu gikombe cy’Uburayi 2024.

Abandi babuze ni: Chilwell,Ben White, Reece James, Henderson, Kalvin Phillips, Nick Pope, Raheem Sterling, Levi Colwill.

Kuri Rashford umutoza w’Ubwongereza,Gareth Southgate yavuze ko abakinnyi yahamagaye bakina ku mwanya we bamuruhije kwitwara neza.

Kuri Ben White yavuze ko batavuganye ngo yemere ko azakina mu gihe Henderson we ngo yabuze kubera imvune yagize.

Ikipe y’Igihugu ya Portugal izifashishwa mu mikino ya Euro 2024 yahamagawe.

Abanyezamu: Diogo Costa, Sá, Patrício.

Ba myugariro: António Silva, Danilo Pereira, Dalot, Inácio, Cancelo, Nélson Semedo, Nuno Mendes, Pepe, Rúben Dias.

Abo hagati: Bruno Fernandes, João Neves, Palhinha, Otávio, Rúben Neves, Vitinha.

Ba rutahizamu: Bernardo Silva, Cristiano Ronaldo, Diogo Jota, Conceição, Gonçalo Ramos, João Félix, Pedro Neto, Leão.

Abakinnyi Ubwongereza bwahamagaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa