#EURO2024: Umunyezamu Costa yafashije Portugal gusezerera Slovenia bigoranye
Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2024

Ikipe ya Portugal yageze muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’u Burayi isezereye Slovenia kuri penaliti 3-0,ibifashijwemo n’umunyezamu wayo Diogo Costa wayifashije mu bihe bikomeye kugera no kuri penaliti.
Mu mukino wari ugoranye cyane ku mpande zombi,Portugal niyo yabashije gusoza imwenyura nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120 hanyuma itsinda kuri penaliti 3-0.
Cristiano Ronaldo yatengushye bikomeye Portugal ubwo yahushaga penaliti mu minota 30 y’inyongera,bigatuma bagera kuri penaliti.
Ubwo agace ka mbere k’iminota 30 y’inyongera kari karangiye,Ronaldo yagaragaye ari kurira cyane,bagenzi be bagerageza kumuhumuriza.
Uyu mukino ntiwabonetsemo amahirwe menshi nubwo Portugal yagerageje gutera amashoti 19 ariko 5 akaba ariyo yaganye mu izamu.Slovenia yo yateye 10 abiri aba ariyo agana mu izamu.
Slovenia yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 115 ubwo Pepe wari myugariro wa nyuma yahushaga umupira usanga rutahizamu Benjamin Sesko,asigarana n’umunyezamu Diogo Costa bonyine,ashatse kumuroba uyu awukuzamo amaguru.
Iminota 120 yarangiye 0-0,hitabazwa penaliti,Cristiano Ronaldo,Bruno Fernandes na Bernardo Silva binjiza iza Portugal mu gihe Slovenia bose bahushije penaliti eshatu.
Umunyezamu Diogo Costa yakuyemo izi penaliti zose uko zatewe na Iličić, Balkovec na Verbič.
Nibwo bwa mbere umunyezamu akuyemo penaliti eshatu mu gihe cyo gutera penaliti muri Euro.
Umunyezamu Diogo Costa w’imyaka 24 akinira FC Porto ndetse ubuhanga bwe bwagiye butuma yifuzwa n’amakipe arimo Manchester City, Manchester United na Chelsea mu gihe cyashize.
Portugal izahura n’Ubufaransa mu mukino wa 1/4 cy’irangiza uzaba kuwa Gatanu w’iki cyumweru saa tatu.Iyi ni inshuro ya 7 Portugal igeze muri 1/4 cya Euro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *