
Nyuma yo gukurwaho amanota 10 kubera imikoreshereze y’umutungo idahwitse,hanyuma ikajurira,Ikipe ya Everton yagabanyirijwe ibihano ikurwaho amanota atandatu gusa aho kuba icumi.
Amanota ane yasigaranye yatumye igira 25 ubu ayishyira ku mwanya wa 15 muri shampiyona,iva mu murongo utukura.
Everton yahanwe ku ya 17 Ugushyingo 2023 kubera kutubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umutungo (PSR) gusa yaje kujurira hanyuma urubanza ruba mu minsi itatu,rurangira mu ntangiriro za Gashyantare.
Ubu iyi kipe yakomorewe igita igira amanota 25 byatumye irusha amanota atanu ikipe ya 18 iri mu yamanuka.
Everton yahanwe na komisiyo yigenga ku ya 17 Ugushyingo nyuma yo gusanga yararengeje ku gihombo cyemewe,miliyoni 19.5 z’ama pound mu isuzuma ryo muri 2021-22.
Itangazo rya Everton ryagize riti: "Mu gihe ikipe ikomeje gucukumbura icyemezo cya komisiyo y’ubujurire, twishimiye ko ubujurire bwacu bwatumye ibihano bigabanywa."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *