skol
fortebet

FA yahaye igihano umusifuzi uheruka gufasha Liverpool gutsinda

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusifuzi witwa Paul Tierney yahagaritswe yahagaritswe kuzasifura umukino n’umwe wa shampiyona ya Premier League nyuma yo gufasha Liverpool gutsinda igitego ku munota wa nyuma ikipe ya Nottingham mu mpera z’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Uyu musifuzi yashinjwe guha The Reds umupira utari uwayo bigatuma Darwin Nunez atsinda igitego ku munota wa nyuma.

Myugariro wa Liverpool, Ibrahima Konate yaguye hasi ataka umutwe nyuma yo kugaragara ko yagonganye n’umuzamu we Caoimhin Kelleher nyuma ya koloneri yari imaze guterwa na Forest.

Icyakora ntabwo Nottingham yahawe umupira kuko wahagaritswe ufitwe na Callum Hudson-Odoi wa Forest kugira ngo bite kuri Konate,ahubwo umusifuzi Tierney yasubije Kelleher umupira.

Mu masegonda make, umupira wageze mu rubuga rwa Nottingham,Awoniyi ananirwa kuwurenza wifatirwa na Mac Allister wahaye Darwin atsinda igitego cyahaye Liverpool amanota atatu.

Tierney yahanwe na Premier League kubera amakosa ye,aho atemerewe gusifura umukino n’umwe muri iyi weekend.

Icyakora yahawe kuzaba ari kuri VAR ku mukino wa Arsenal na Brentford kuwa gatandatu.

Abafana ba Arsenal ntibabyishimiye aho bavuze ko aje kubahemukira nyuma yo guhesha amanota Liverpool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa