skol
fortebet

FARDC yigambye gufata abarwanyi 5 ba RED Tabara ihita yamaganwa

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, FARDC, zivuga ko zataye muri yombi abantu bagera kuri 30 zemeza ko ari Abarundi bambutse umupaka mu mugambi wo guhungabanya umutekano no kwinjira mu mitwe y’inyeshamba mu gace ka Rusizi mu majyepfo y’igihugu.
Umuvugizi w’igisirikare cya Kongo mu ntara ya Kivu y’epfo, Majoro Dieudone Kasereka, yanavuze ko igisirikare cyataye muri yombi abarwanyi batanu b’umutwe wa RED Tabara.
Yagize ati "Ku munsi w’ejo twabashije gufata inyeshyamba 2 (...)

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, FARDC, zivuga ko zataye muri yombi abantu bagera kuri 30 zemeza ko ari Abarundi bambutse umupaka mu mugambi wo guhungabanya umutekano no kwinjira mu mitwe y’inyeshamba mu gace ka Rusizi mu majyepfo y’igihugu.

Umuvugizi w’igisirikare cya Kongo mu ntara ya Kivu y’epfo, Majoro Dieudone Kasereka, yanavuze ko igisirikare cyataye muri yombi abarwanyi batanu b’umutwe wa RED Tabara.

Yagize ati "Ku munsi w’ejo twabashije gufata inyeshyamba 2 z’Abarundi,ejobundi twafashe 5,mu cyumweru gishize twari twafashe inyeshyamba 30 zigerageza kwinjira rwihishwa ku butaka bwa Congo,mu kibaya cya Ruzizi.

Bagerageza gucengera kugira ngo binjire ku butaka bwa RDC mu buryo butemewe.Bafite gahunda yo kwihuza n’imitwe nka Mai Mai n’indi.Twafashe icyemezo cyo kubabuza ibyo bikorwa.Twabateze umutego bawugwamo,twicamo 2,abandi 5 turabafata."

Capt.Kasereka yavuze ko bafashe abarundi 30 nyuma y’amakuru bahawe n’abaturage ndetse ngo aba bantu bari bafite umugambi wo kujya kwihuza n’imitwe yitwaje intwaro iba muri RDC.Ubu urwo rubyiruko ruri mu maboko y’urwego rw’abinjira n’abasohoka.

Hagati aho, nyuma yo kwumva ibivugwa n’igisirikare ca Kongo, FARDC,BBC yavuganye na RED Tabara yo ihita ihakana ko nta murwanyi wayo wafashwe na FARDC.

Umuvugizi wayo, Patrick Nahimana, yavuze ko abo bantu igisirikare cya Kongo kivuga ko cyafashe atari abarwanyi bayo ahubwo ari abari baje kwihuza nabo.

Yagize ati "Baravuga ko hari abasirikare bacu bafashe kandi twebwe nta ntambara n’imwe yigeze iduhuza na FARDC muri ibyo bice barimo kuvuga.Abantu bakunda gufatwa n’abaza babaza imitwe ngo RED Tabara kandi iyo baje baza bavuga ngo n’aba RED Tabara kugira ngo babashe kutugeraho.Njye ndabeshyuza ibyo bintu[ ko FARDC yafashe abasirikare ba RED Tabara]."

Uyu muvugizi yavuze ko abakunze kwiyitirira RED Tabara ari Imbonerakure ziba ziturutse mu Burundi zishaka kwiyunga na RED Tabara.

Yavuze ko yaba aho bari muri Uvila no muri Kivu y’Amajyepfo,abarwanyi babo batekanye ndetse ko ingufu zose bazishyize ku gihugu cyabo cy’u Burundi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa